Kuri uyu wambere , Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD), ryashyikirije Komisiyo y’amatora kandidatire mu matora y’Abadepite, ikubiyemo urutonde rw’abakandida 66 bazarihagararira.
Kandidatire zatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Dr. Ngabitsinze Jean Chysostome, zigaragaza ko mu bazahagararira ishyaka harimo abagore 29.
Ku munsi wo ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024 , nibwo abarwanashyaka ba PSD bahuriye mu nama ya biro Politiki, hemezwa bidasubirwaho urutonde rw’abakandida bazarihagararira ku mwanya w’Abadepite mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yemeje aya makuru ko yakiriye urutonde rw’abakandida bazahagararira ishyaka PSD mu matora ku mwanya w’Abadepite ariko ko urutonde ntakuka rw’abakandida bemejwe ruzatangazwa ku wa 14 Kamena 2024.
Ni mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’amatora kandi iherutse gutangaza ko abantu 8 ari bo bagaragaje ko bifuza kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’abakandida bigenga, mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.