Umuririmbyi w’Umunyamerika Austin Richard Post wamamaye nka Malone, yatandukanye na Christy Lee wambika ibyamamare, bari bamaze iminsi bari mu rukundo.
TMZ yatangaje ko aba bombi batandukanye muri Gicurasi 2025, nyuma yo gutangira urukundo rwabo mu ntangiro z’uyu mwaka. Ntabwo biramenyekana niba bazakomeza kuba inshuti zisanzwe cyangwa se niba bazacana umubano burundu.
Post Malone bwa mbere yagaragaye ari kumwe na Christy Lee, muri Mutarama 2025 ubwo bari bari gusangira ibya nimugoroba mu Mujyi wa Roma mu Butaliyani. Muri Werurwe nabwo bongeye kugaragara bahuje urugwiro basohokanye, byemeza iby’urukundo rwabo.
Christy Lee yambika abantu batandukanye ndetse amaze gukorana n’ibyamamare nka Bella Thorne, Brooks Nader na Charlotte McKinney.
Post Malone yatandukanye n’uwahoze ari fiancée we, Hee Sung ’Jamie’ Park, mu mpera za 2024, ndetse banahagarika ubukwe bwabo. Aba bombi bafitanye umwana w’umukobwa.