BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Polisi yerekanye umunyamakuru wari waraburiwe irengero

Polisi yerekanye umunyamakuru wari waraburiwe irengero

admin
Last updated: November 22, 2022 7:02 pm
admin
Share
SHARE

Jérémie Misago, Umunyamakuru wa Iwacu wari umaze iminsi yaraburiwe irengero mu Burundi, yeretswe itangazamakuru nyuma yo gusangwa mu masengesho yo gusabira ubukwe bwe.

Umunyakuru Jeremie Misago yeretswe itangazamakuru

Kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ugushyingo nibwo uyu munyamakuru wabuze ku wa gatandatu w’icyumweru gishize yashyikirijwe umuryango we n’ubuyobozi bw’ikinyamakuru akorera.

Minisiteri y’umutekano mu Burundi yavuze ko uyu musore ubwo yari mu myiteguro yo gushinga urugo yagiye “gusengera ku musozi witwa Magara mu Ntara ya Rumonge” mu rwego rwo kwiyambaza Imana ngo imukorere ibitangaza abone amafaranga yo gukora ubukwe nyuma yo gutenguhwa n’inshuti ze.

Abakozi b’iperereza ry’u Burundi ngo nibo basanze uyu munyamakuru kuri uriya musozi nyuma y’inkuru zimutabariza zacicikanye ku mbuga nkoranyambaga.

Misago usanzwe ari umu Kristo yavuze ko nyuma yo guhura n’uruhuri rw’ibibazo yananiwe kwakira uburemere bwabyo, ahitamo kujya kwiragiza Imana mu misozi, ibizwi nk’Ubutayu mu Rwanda.

Yagize ati “Nta kindi natekereje usibye kujya gusengera muri iriya misozi hahurira abakristu.”

Pierre Nkurikiye Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu Burundi yashimiye Ikinyamakuru Iwacu na Komisiyo yigenga y’Uburenganzira bwa muntu kuba baratabaje ku gihe, kugira ngo hamenyekane aho Jérémie Misago aherereye.

Impuruza kuri Misago zatangiye ku wa gatandatu aho yari kujya kwereka abo mu muryango we umukobwa bitegura kurushinga muri Komine Kayogoro mu Ntara ya Makamba.

Abari kumuherekeza bahanye gahunda yo guhurira rwagati mu Mujyi wa Bujumbura, “Baramutegereje, baraheba na telefone ye yahise ivaho.”

Ku munsi wo ku wa mbere, Misago yoherereje abo mu muryango we ubutumwa bw’amashusho avuga ko “ari ahantu atazi uko yahageze ariko afite umutekano, gusa yirinda kuhavuga.”

Pierre Nkurikiye Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu Burundi yavuze ko uyu musore yari ari mu masengesho

Inkuru yabanje…….

Umunyamakuru Misago yaburiwe irengero mu Burundi

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki, aho kizitabitwa…

Gasabo: Polisi yafashe abateka bakanagurisha kanyanga abaturage

Polisi ikorera mu Murenge wa Ndera n'uwa Rusororo ndetse n'uwa Gikomero yo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

3 Min Read
Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?