BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Polisi yerekanye umunyamakuru wari waraburiwe irengero

Polisi yerekanye umunyamakuru wari waraburiwe irengero

admin
Last updated: November 22, 2022 7:02 pm
admin
Share
SHARE

Jérémie Misago, Umunyamakuru wa Iwacu wari umaze iminsi yaraburiwe irengero mu Burundi, yeretswe itangazamakuru nyuma yo gusangwa mu masengesho yo gusabira ubukwe bwe.

Umunyakuru Jeremie Misago yeretswe itangazamakuru

Kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ugushyingo nibwo uyu munyamakuru wabuze ku wa gatandatu w’icyumweru gishize yashyikirijwe umuryango we n’ubuyobozi bw’ikinyamakuru akorera.

Minisiteri y’umutekano mu Burundi yavuze ko uyu musore ubwo yari mu myiteguro yo gushinga urugo yagiye “gusengera ku musozi witwa Magara mu Ntara ya Rumonge” mu rwego rwo kwiyambaza Imana ngo imukorere ibitangaza abone amafaranga yo gukora ubukwe nyuma yo gutenguhwa n’inshuti ze.

Abakozi b’iperereza ry’u Burundi ngo nibo basanze uyu munyamakuru kuri uriya musozi nyuma y’inkuru zimutabariza zacicikanye ku mbuga nkoranyambaga.

Misago usanzwe ari umu Kristo yavuze ko nyuma yo guhura n’uruhuri rw’ibibazo yananiwe kwakira uburemere bwabyo, ahitamo kujya kwiragiza Imana mu misozi, ibizwi nk’Ubutayu mu Rwanda.

Yagize ati “Nta kindi natekereje usibye kujya gusengera muri iriya misozi hahurira abakristu.”

Pierre Nkurikiye Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu Burundi yashimiye Ikinyamakuru Iwacu na Komisiyo yigenga y’Uburenganzira bwa muntu kuba baratabaje ku gihe, kugira ngo hamenyekane aho Jérémie Misago aherereye.

Impuruza kuri Misago zatangiye ku wa gatandatu aho yari kujya kwereka abo mu muryango we umukobwa bitegura kurushinga muri Komine Kayogoro mu Ntara ya Makamba.

Abari kumuherekeza bahanye gahunda yo guhurira rwagati mu Mujyi wa Bujumbura, “Baramutegereje, baraheba na telefone ye yahise ivaho.”

Ku munsi wo ku wa mbere, Misago yoherereje abo mu muryango we ubutumwa bw’amashusho avuga ko “ari ahantu atazi uko yahageze ariko afite umutekano, gusa yirinda kuhavuga.”

Pierre Nkurikiye Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu Burundi yavuze ko uyu musore yari ari mu masengesho

Inkuru yabanje…….

Umunyamakuru Misago yaburiwe irengero mu Burundi

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 ihaye gasopo u Burundi na Kinshasa bashaka kwisubiza ibice bambuwe

2 Min Read
Mu mahanga

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

1 Min Read
Mu mahanga

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?