Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
AS Kigali niyo yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ibinyujije ku mbung ankoranyambaga. Yavuze ko Perezida wayo atanga kandidatire kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Nyakanga 2025 saa Sita ku cyicaro cya FERWAFA.
AS Kigali kandi yavuze ko imushyigikiye ndetse inamwifuriza amahirwe masa. Shema Ngoga Fabrice umaze imyaka itatu ayoboye AS Kigali niwe wa mbere bimenyekanye ko atanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere.
Hari andi mazina avugwa ko nayo ashobora gutanga kandidatire arimo Uwayezu François Régis wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo; Uwayezu Jean Fidele wayoboye Rayon Sports; Munyantwari Alphonse usanzwe kuri uyu mwanya ndetse na Birungi John Bosco usanzwe ari Perezida wa Vision FC.
Amatora y’uzayobora FERWAFA muri manda y’imyaka ine ateganyijwe ku wa 30 Kanama 2025.