Amakuru akomeje gucicikana avuga ko Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasubiyse urugendo ku Munota wanyuma kubera gutinya Coup d’Etat .
Perezida Ndayishimiye yagombaga kwitabira inama i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 30 Ukwakira 2025 yiga ku bibazo by’umutekano mu karere cyane cyane muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo ku butumire bwa Perezida Emmanuel Macron afatanyije na Faure Gnassingbé wa Togo usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC muri Afurika yunze ubumwe
Amakuru akomeje gucicikana avuga ko Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasubiyse urugendo ku Munota wanyuma kubera gutinya Coup d’Etat .
Perezida Ndayishimiye yagombaga kwitabira inama i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 30 Ukwakira 2025 yiga ku bibazo by’umutekano mu karere cyane cyane muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo ku butumire bwa Perezida Emmanuel Macron afatanyije na Faure Gnassingbé wa Togo usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC muri Afurika yunze ubumwe . .
Amakuru avuga ko ku wa 28 U kwakira yageze ku kibuga cy’indege cya Bujumbura yamenye amakuru y’umumbi wo kumuhirika akagaruka igitaraganya.
Biravugwa ko iyi coup d’etat yari yamaze gutegurwa na bamwe mu ba Jenerali bahoze barwana muri CNDD-FDD .
Ni umugambi ufitanye isano n’ifingwa rya Général de brigade Bertin Gahungu umaze ukwezi kurenga afunzwe ku itegeko rya Ndayishimiye
Abandi batumiwe muri iyi nama harimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa RDC.
Kuri ubu ntacyo ibiro bya perezidansi y’u Burundi iratangaza ku bijyanye n’urugendo rwa Perezida w’iki gihugu cyangwa se intumwa zimuhagarariye i Paris mu Bufaransa.
