BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 17, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Perezida Kagame yazamuye mu ntera Maj.Gen Kabandana Innocent

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Maj.Gen Kabandana Innocent

admin
Last updated: September 26, 2022 8:58 pm
admin
Share
SHARE

Itangazo ryasohowe n’igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera Major General Kabandana Innocent, uyu ni we watangije urugamba ku byihebe byari byarayogoje Mozambique.  

Kabandana Innocent akiri Major General ubu ni Lieutenent General (Ifoto ya The New Tiomes)

Perezida Paul Kagame, Umugaba mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu, yazamuye Maj. General Kabandana Innocent ku ipeti rya Lieutenant General.

Itangazo rivuga ko “Perezida Kagame yamuzamuye kubera ko ashoje inshingano ze muri Mozambique, kandi ko bihita bikurikizwa”.

Hashize ukwezi hafi n’ibyumweru bibiri, Major General Kabandana Innocent ubu wabaye Lieutenant General avuye muri Mozambique, akaba yarasimbuwe na Major General Eugene Nkubito.

Muri Mozambique yari ashinzwe guhuza ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri kiriya gihugu.

Mu mwaka umwe yamaze akuriye guhuza ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda i Cabo del Gado birukanye ibyihebe bafasha abaturage kugaruka mu byabo.

Kabandana, wahoze akuriye umutwe w’ingabo zidasanzwe mu Rwanda ni umusirikare uzwiho ubunararibonye mu gutegura urugamba, ufite impamyabumenyi ya Masters muri Business Administration yakuye muri Oklahoma Christian University, USA.

Azwi kandi nk’umuhanga mu mirwano, kuyobora ingabo, guhugura n’uburambe mu kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.

Mu bihe byashize, yanabaye uhagarariye inyungu za gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda, Washington DC.

Major Gen Kabandana wagizwe Lt Gen yabaye kandi umuyobozi mukuru w’ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda i Gako, aba umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi mu gisirikare mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo.

Yigeze kandi kuba Umuyobozi w’Inama ishinzwe amasoko ya gisirikare, yanayoboye ishami ry’ibikoresho (Logistics) mu ngabo z’u Rwanda, aba n’umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi

Perezida Donald Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe za…

Abasirikare b’u Rwanda bari bagiye gutanga ubutabazi muri Jamaica bagarukanye ishema

Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda bari berecyeje muri Jamaica mu butumwa bw’ubutabazi…

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

Perezida wa Madagascar, Col. Michael Randrianirina yatangaje ko Mamitiana Rajaonarison ari we…

Kenya yemeje ko u Burusiya butazongera kujyana abenegihugu bayo mu ntambara yo muri Ukraine

Minisitiri w’Intebe wa Kenya akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, yatangaje…

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?