BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Perezida Kagame yavuze ibikwiye gukorwa EAC ikagera ku ntego yiyemeje

Perezida Kagame yavuze ibikwiye gukorwa EAC ikagera ku ntego yiyemeje

admin
Last updated: November 1, 2022 4:39 pm
admin
Share
SHARE

Mu ijambo yagejeje ku Badepite b’Umuryango wa Africa y’iburasirazuba, Perezida Paul Kagame yavuze ko hari ibitarakorwa kugira ngo uyu muryango ugere ku ntego yawo yo guteza imbere abaturage bawugize.

Perezida Kagame avuga ko hakenewe uburyo burambye bwo gushaka ingengo y’imari ku gira ngo imishinga EAC yihaye ishyirwe mu bikorwa

Perezida Kagame yashimye intambwe imaze kugerwaho mu rwego rwo kuvugurura amategeko agenga umuryango wa EAC agahuzwa n’amategeko y’ibihugu kugira ngo amavugururwa yatangiye gukorwa mu myaka 20 ishize ngo agerweho.

Nubwo ngo hari ibyakozwe, Kagame avuga ko hakiri inzitizi kandi zikomeye kuko zibuza umuryango kugera ku ntego wihaye.

Yavuze ko Umuryango wa Africa y’iburasirazuba wugarijwe no kutagira ingengo y’imari ihagije, bikadindiza imishinga yiyemeje kugeraho, urugero ni nk’uwa Gari ya moshi.

Ati “Nk’abantu bafatanyije tugomba gukorana tukagira uburyo bwo kubona amafaranga burambye.

No gufata mu nshingano iterambere ryacu, tutagize undi dutegaho ibiganza, wo hanze nubwo tubibashimira.”

Perezida Paul Kagame ari kumwe, na Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard na Martin Ngoga Perezida w’Inteko ya EALA

Yavuze ko igihe hajyaho uburyo bwo gushaka amafaranga, habaho no kureba ko ayo mafaranga akoreshwa neza, kandi no kugenzura ko akoreshwa mu mucyo.

Indi nzitizi ikomeye, Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba ngo nturabasha gushyiraho urwego rushinzwe ifaranga, kandi urwo rwego ngo ni ngombwa kugira ngo EAC igere ku ntego yo kwishyira hamwe mu bijyanye no gukoresha ifaranga rimwe.

Nubwo habayeho intambwe mu gukemura inzitizi ziri mu isoreshwa ry’ibicuruzwa mu muryango, nubwo ngo hari bimwe bitaragerwaho bikiri ku meza.

Ati “Ibi bizitira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu kandi ari yo ntego y’umuryango yo kugeza abawutuye ku terambere, igikenewe ni ubushake bwa politiki.”

Perezida Kagame kandi yabwiye aba badepite ko ubuyobozi bwiza, n’umutekano bikwiye kuba ku isonga rya byose.

Yavuze ko u Rwanda rwiteguye kugira uruhare mu bijyanye n’amahoro n’umutekano, mu nzira zose zemejwe zaba izo ku rwego rw’akarere n’izo ku rwego rwa Africa.

Perezida Paul Kagame ubwo yari mu nteko ishinga amategeko

ANDI MAFOTO

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Umurungi Alice says:
    November 1, 2022 at 8:14 pm

    Umutekano n’imiyoborere myiza nibyo byazamura akarere. Nkeka rero ariho Kagame yarakwiye kwerekeza. Gusa aha niho Urwanda rutungwa agatoki nyuma y’amakimbirane n’Uburundi, Uganda, Tanzania na Congo. Ibinddi bihugu ntibigirana amakimbirane akaze nk’ayo Urwanda rubamo. Naho ibyerekeye imiyoborere myiza irangwa na demokarasi, ibihugu nka Kenya na Tanzania byerekanye ko inzira birimo ari nziza.Abaperezida barasimburana hakurikijwe itegekonshinga. Kongo nayo irasa naho aeiho iganisha. Ibindi bihugu byo mu karere bikoresha ubwami muri repubulika: umukino urangwa no kutubaha uburenganzira bw’abaturage mu ruhando rwa politiki. Nta gihindutse rero, biriya byo kwishyira hamwe ntibizakunda. Urugero ni ibiri kubera hagati y’Urwanda na Kongo.

    Reply

Leave a Reply to Umurungi Alice Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?