Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwatanze uburyo bwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kurenza abandi bose
Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nyakanga 2025, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.
Jackie Lumbasi uri mu banyamakuru bitabiriye iki kiganiro yabajije Perezida Kagame icyo atekereza ku masezerano u Rwanda na RDC biherutse gushyiraho umukono, bigizwemo uruhare na Amerika, cyane ko hari abavuga ko iki gihugu cy’igihangange cyishakira inyungu zishingiye ku mabuye y’agaciro.
Perezida Kagame yavuze ko mbere yo kwibaza iki kibazo, abantu bakwiriye gutekereza ku gisubizo icyo aricyo cyose ibindi bihugu by’amahanga byagerageje gutanga kuri iki kibazo.
Yakomeje avuga ko Amerika yagerageje gukemura ikibazo ishingiye ku ngingo eshatu: Umutekano, politike n’ibijyanye n’ubukungu.
Ati “Ubwo bafataga umwanzuro wo guhangana n’ikibazo, hari ibintu bitatu byubakiweho, icya mbere ni ikijyanye n’ubukungu, ikindi ni umutekano, ikindi ni ikijyanye na politike. Kandi ntekereza ko ibi bintu bitatu bifitanye isano ya hafi, ku buryo udashobora gukemura kimwe ngo wirengagize ikindi kubera ko ibyo bitatu biri mu bigize ikibazo.”
Perezida Kagame yagaragaje ko abantu bakunze kwibasira aya masezerano yagizwemo uruhare na Amerika, ari abashakaga inyungu z’ubukungu gusa nubwo ikibazo cyaba kitakemutse.
Ati “Abantu bakunze kwibanda cyane ku bijyanye n’ubukungu ku bw’impamvu. Ntekereza ko bamwe mu babigiramo uruhare mu karere, cyangwa abarebwa n’ikibazo, batekerezaga kubyaza umusaruro uwo mutungo, kuko batekereza ko uwo mutungo ukurura abantu babaga bameze nk’abawusheta bavuga bati nzaguha iki, nawe ugenzure ibi. Ariko abo baba bameze nk’abasheta ntabwo bashakaga igisubizo kirambye cy’ibibazo bitugiraho ingaruka mu karere, bashakaga kubona inyungu kurenza abo bahanganye nabo ndetse bagatanga utuntu tugamije kuryoshya abantu, bakavuga bati mudufashe gukemura ibi, mudufashe guhangana na AFC/M23 cyangwa u Rwanda, abanzi bacu, ubundi abantu bagakururwa n’ibyo.”
Umukuru w’igihugu yashimangiye ko ubuhuza bwa Amerika bushingiye ku guhuza ibi bintu bitatu.
Ati “Ubuyobozi bwa Trump bwakomeje kureba uruhurirane rw’ibi bintu bitatu mu bibazo bigomba gukemuka, ibya politike, iby’umutekano n’ubukungu, mu gihe mu mitwe y’abandi batekerezaga gusa ibijyanye n’ubukungu.”
Ni ingingo Perezida Kagame agarutseho nyuma y’igihe gito u Rwanda na Amerika bishyize umukono ku masezerano y’amahoro, mu muhango wabereye i Washington D.C.
Amasezerano yasinywe arimo ingingo zigaruka ku kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane. Arimo kandi guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro.
Arimo gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n’umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo za Loni ziri muri RDC [Monusco] no gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu by’ubukungu mu karere.
Aya masezerano kandi arimo inyandiko igaragaza ibikorwa bihuriweho mu gusenya umutwe wa FDLR.