BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Sep 5, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Perezida Kagame yakiriye Zo’o Minto’o uyobora Ikigo Nyafurika cy’iby’indege

Perezida Kagame yakiriye Zo’o Minto’o uyobora Ikigo Nyafurika cy’iby’indege

sam
Last updated: September 5, 2025 3:16 pm
sam
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe umutekano no kuyobora ingendo z’indege (ASECNA), Prosper Zo’o Minto’o.

Perezida Kagame na Zo’o Minto’o bahuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nzeri 2025.

Zo’o Minto’o ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya ‘Aviation Africa Summit and Exhibition 2025’ izabera i Kigali ku wa 4-5 Nzeri.

Iyi nama izakirwa na Guverinoma y’u Rwanda izahuriza hamwe abayobozi mu by’indege baba abo muri Guverinoma, ibigo by’indege za gisivile, ibigo bikora ubwikorezi bwo mu kirere, ab’ib’ibibuga by’indege ndetse n’abayobozi b’inganda zikora indege n’ibikoresho byazo.

Bazarebera hamwe imbogamizi n’amahirwe ari muri uru rwego, hagamijwe guteza imbere ibijyanye n’indege muri Afurika.

ASECNA isanzwe ifitanye imikoranire n’u Rwanda. Mu 2023 impande zombi zashyize umukono ku masezerano arufasha u Rwanda kubona serivisi zo kuyobora indege mu kirere cy’ibihugu bya Afurika.

ASECNA igizwe n’ibihugu birimo Bénin, Burkina, Cameroun, Repubulika ya Centrafrique, Congo- Brazzaville, Côte d’ivoire, Gabon, Guinée Bissau, Guinée Equatoriale, Madagascar, Mali, Mauritanie, Niger, Sénégal, Tchad, Togo, Ibirwa bya Comores n’u Bufaransa.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Muri Congo hongeye kugaragara icyorezo cya Ebola

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko abantu 15…

U Rwanda n’u Bushinwa basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubutabera

U Rwanda n’u Bushinwa basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu birebana n’ubutabera, hagati y’Ikigo…

Perezida Kagame yakiriye Zo’o Minto’o uyobora Ikigo Nyafurika cy’iby’indege

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe…

U Rwanda rwasubije HRW yavuze ko imva zo mu irimbi rya gisirikare zikomeje kwiyongera 

U Rwanda rwanenze byimazeyo umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu HRW uvuga ko…

Intambara iri mu burasirazuba bwa DRC ikomeje gukoma mu nkokora uburezi bwaho

Ubutegetsi bw'i Kinshasa muri Repibulika iharanira demokarasi ya Congo bwafashe icyemezo cyo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yatangije inama Aviation Africa 2025 iri kubera i Kigali

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santrafurika zambitswe imidari y’ishimwe

2 Min Read
Politike

Ukraine yamaramaje ko nta butaka bwayo buzomekwa ku Burusiya

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

DRC Batandatu bakurikiranweho gushimuta ibibwana by’intare

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?