BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > Perezida Kagame yagennye Senateri usimbura Dr Iyamuremye Augustin

Perezida Kagame yagennye Senateri usimbura Dr Iyamuremye Augustin

admin
Last updated: January 6, 2023 3:38 pm
admin
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize Dr Francois Xavier Kalinda muri Sena y’u Rwanda asimbuye Dr Iyamuremye Augustin weguye ku mpamvu z’uburwayi.

Dr Francois Xavier Kalinda yagizwe Senateri

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 6 Mutarama 2023, rishyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente niryo ryemeje ishyirwa muri Sena rya Dr Kalinda.

Bagize bati “None kuwa 6 Mutarama 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Dr Francois Xavior Kalinda umusenateri muri Sena y’u Rwanda.”

Dr Francois Xavier Kalinda agizwe Senateri nyuma y’uko Dr. Iyamuremye Augustin yeguye kubera uburwayi mu Ukuboza umwaka ushize wa 2023, ndetse akava no ku mwanya wo kuba Perezida wa Sena y’u Rwanda.

Ku wa 8 Ukuboza 2022, ubwo Dr. Iyamuremye yagezaga ubwegure bwe kuri Sena yavuze ko uburwayi afite butamwemerera gukomeza inshingano yahawe, avuga ko atakemera kuyoborera Sena y’u Rwanda mu gitanda, cyangwa ngo ananirwe kurira amasikariye ajya mu cyumba cy’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena.

Dr Francois Xavier Kalinda yaboneye izuba mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, afite impamyabushobozi y’ikirenga mu by’amategeko y;ubucuruzi yavanye muri Kaminuza ya Ottawa muri Canada.

Dr Kalinda yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika asimbuye Depite Celestin Kabahizi weguye, hari mu mwaka w’ 2015. Kuri ubu yari umwe mu bagize urwego rwa Kaminuza rushinzwe imyigire n’imyigishirize, dore ko yanabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda igihe kitari gito mu ishami ry’amategeko.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • Mahoro says:
    January 6, 2023 at 6:20 pm

    Ndabona areba nk’uwavamo umuhutu mwiza

    Reply
  • Mutebutsi says:
    January 7, 2023 at 6:39 am

    Ariko Mahoro , iyo mpyisi uhetse y’irondamoko izakurira munzira nanubu Koko

    Reply
  • Karake Jeanine says:
    January 7, 2023 at 12:45 pm

    Yooo! Nonese abategetsi bacu basigaye bica itegekonshinga ku manywa y’ihangu? Minisitiri w’intebe ahuriyeho no gushyiraho seanteri? Uriya mwanya ushyirwaho na Perezida ku giti cye atabanje kugisha inama guvenoma. Niba Perezida atabonetse hari abandi muri perezidansi bashobora gutangaza ibikorwa bya Perezida. Aha rero Ngirente azalyozwa kwica amategeko abigambiriye.

    Reply
  • HATEGEKA says:
    January 7, 2023 at 2:18 pm

    IMANAIMUFASHE KURAJYIZAINSHIGANEZE

    Reply

Leave a Reply to Mutebutsi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru zindi

RDC: Imiryango y’ababuriye ababo mu mpanuka y’ubwato yigaragambije

2 Min Read
Inkuru zindi

DRC: Perezida Tshisekedi yategetse iperereza ku mpanuka y’ubwato

2 Min Read
Inkuru zindi

Barafinda Sekikubo yongeye gutanga kandidatire ku mwanya wa perezida

1 Min Read
Inkuru zindi

Christian Malanga wayoboye igitero cyo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi ni muntu ki?

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?