Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron baganira ku mubano mwiza kandi ubyara inyungu hagati y’ibihugu byombi.
Aba bakuru b’Ibihugu byombi bahuye nyuma y’inama ya Kabiri mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ingufu za Nikeleyeri zifashishwa mu bikorwa bya gisivile yateranye kuri uyu wa 10 Werurwe 2026.
Perezida Kagame na Macron banunguranye ibitekerezo ku bibazo by’umutekano biri mu Karere ndetse n’akamaro ko gukomeza gushakira hamwe ibisubizo ku mpamvu muzi itera ibyo bibazo.
U Rwanda n’u Bufaransa bisanzwe bifitanye imibanire myiza mu nzego zitandukanye.
Mu 2024, u Bufaransa bwasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu iterambere n’u Rwanda, aho buzatanga miliyoni 400 z’Amayero azafasha mu guteza imbere ibikorwa by’uburezi, ubuvuzi no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu gihe cy’imyaka itanu.
