BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Perezida Kagame yagabiye inka Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

Perezida Kagame yagabiye inka Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

admin
Last updated: October 18, 2022 7:00 pm
admin
Share
SHARE

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, arimo Umukuru w’Igihugu agabira inka Brig. Gen. Ronald Rwivanga, usanzwe ari Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda.

Brig.Gen Ronald Rwivanga Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

Muri ayo mashusho Perezida Kagame ari mu ifamu ye, aho yajyanyemo n’Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, uri mu Rwanda mu biruhuko.

Perezida Kagame yumvikana aganira na Andrew Mwenda wazanye mu Rwanda na Gen Muhoozi, Mwenda amusaba inka.

Nibwo Perezida Kagame agira ati “Ziriya nka ebyiri, imwe ni iya Rwivanga, indi ni iyawe (abwira Mwenda).”

Mu cyubahiro cya Gisirikare, Gen Rwivanga ahita asubiza Perezida Kagame ati “thank you sir.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Perezida Kagame yagabye ziriya nka ku wa Mbere tariki 16 Ukwakira, 2022, we na Muhoozi bakaba bari basuye ifamu ye iri mu Bugesera.

UMUSEKE kandi wamenye amakuru yizewe ko, uretse kuba Perezida Kagame yaragabiye Brig Gen Rwivanga na Andrew Mwenda, hari abandi babiri yahaye inka kuri buri muntu, bivuze ko yagabye inka enye.

Brig. Gen. Ronald Rwivanga agabirwa inka na sebuja, maze na we ati “thank you sir.” Buriya azanakura ubwatsi erega, uko umuco ubiteganya 😊. What a pleasant moment for the ⁦@RwandaMoD⁩ Spokesperson! pic.twitter.com/5cErBB5s2C

— Ignatius R. Kabagambe (@KabagambeI) October 18, 2022

 

Perezida Kagame yatembereje Gen Muhoozi urwuri rwe

Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame, yatembereje ,umuhungu wa Perezida wa Uganda akaba n’umujyanama we wihariye mu by’umutekano, Gen Muhoozi Kainerugaba urwuri rw’inka ze ruri mu Karere ka Bugesera.

Gen Muhoozi  kuva ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2022, ari mu ruzinduko rwe bwite mu Rwanda.

Ku cyumweru uyu mujenerali yagaragaye ari kumwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu bikorwa bya siporo rusange bizwi nka Kigali Car Free Day.

Gen Muhoozi Kainerugaba ni urugendo rwa Kabiri  agiriye mu Rwanda, kuva umubano hagati y’ibihugu byombi wongeye kuzahuka. Akaba yaravuze ko azanywe no kwigira kuri ‘Uncle” ibijyanye n’ubworozi.

Ubwo  muri Werurwe 2022, yari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, nabwo yabonye unwanya wo gutemberezwa urwuri ndetse  Perezida Paul Kagame amugabira inka z’Inyambo.

Yaje gutangaza ko inka Perezida Kagame yamugabiye ari 10.

Icyo gihe bagiranye ibiganiro ku munsi wa mbere, ku wa Kabiri Gen Muhoozi asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n’ibindi bice bya Kigali birimo Kigali Arena.

Perezida Paul Kagame ku wa mbere ubwo yasuraga urwuri rw’inka ze ruri mu Bugesera
Byari ibyishimo urebye uburyo Perezida Paul Kagame n’inshuti za Gen Muhoozi zirimo Andrew Mwenda bifotoje kuri iyi foto-
Gen Muhoozi wasuye “Uncle” yanazanye n’inshuti ze

AMAFOTO @Ankunda Barbra Kakama Twitter

TUYISHIMIRE Raymond & HATANGIMANA Ange Eric/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
9 Comments
  • correction says:
    October 18, 2022 at 2:08 pm

    Nibyiza kugaba nokugabirwa ariko mumuco nyarwanda ntamugabo usaba undi inka ”Umugabo arakunda agakundwa akagaba akagabirwa niko tubizi”

    Reply
    • Anonymous says:
      October 18, 2022 at 2:25 pm

      Ibyo Uvuga ni ukuri! Muze yabuze uko amugira! ati ngaho baguhe imwe (nayo ayikesha Gen. Muhozi).

      Reply
  • correction says:
    October 18, 2022 at 2:08 pm

    Nibyiza kugaba nokugabirwa ariko mumuco nyarwanda ntamugabo usaba undi inka ”Umugabo arakunda agakundwa akagaba akagabirwa niko tubizi”

    Reply
    • Anonymous says:
      October 18, 2022 at 2:25 pm

      Ibyo Uvuga ni ukuri! Muze yabuze uko amugira! ati ngaho baguhe imwe (nayo ayikesha Gen. Muhozi).

      Reply
  • PROSPER says:
    October 18, 2022 at 2:32 pm

    NABASHIMYE MWAGANIRIYE NEZA,ARIKO MUMBWIRIRE UWO MUBYEYI MUTI URABE RUGABISHA BIRENGE NANJYE ANGABIRE MOTO MBASHE KWITA KUMURYANGO NOKUBAKA IGIHUGU, MURAKOZE.

    Reply
  • PROSPER says:
    October 18, 2022 at 2:32 pm

    NABASHIMYE MWAGANIRIYE NEZA,ARIKO MUMBWIRIRE UWO MUBYEYI MUTI URABE RUGABISHA BIRENGE NANJYE ANGABIRE MOTO MBASHE KWITA KUMURYANGO NOKUBAKA IGIHUGU, MURAKOZE.

    Reply
  • Sanzura says:
    October 18, 2022 at 3:00 pm

    Oooooh ntawu saba inka ariko nanjye ndayisabye nyakubahwa ampaye inka yaba ari nko kuramutsa imana kuko ndamukunda cyane

    Reply
  • Pingback: Gen Muhoozi yasoje uruzinduko rwe i Kigali – AMAFOTO – Umuseke
  • Venus says:
    October 23, 2022 at 8:10 am

    Njyewe kereka ampaye agafuka kumuceri kuko inzara itumereye nabi pe! Umubyeyi yaba akoze 0780278382

    Reply

Leave a Reply to PROSPER Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?