BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Intambara muri Congo: Guteres yahamagaye Kagame kuri telefoni

Intambara muri Congo: Guteres yahamagaye Kagame kuri telefoni

admin
Last updated: October 31, 2022 8:26 am
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa LONI, António Guterres, bagiranye ibiganiro kuri telefoni byibanze ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.

Peerzida Kagame na Antono Guteres bagariye ku mutekano mucye wa Congo

Congo ikomeje kuba isibaniro ry’imirwano mishya yubuye hagati y’ingabo za leta n’umutwe w’inyeshyamba za M23.

Ikiganiro cya Perezida Kagame na António Guterres kibaye nyuma y’amasaha make Congo ifashe icyemezo cyo kwirukana muri icyo gihugu Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega.

Kuri Twittwe Perezida Kagame yagize ati “Mu masaha make, nagiranye ibiganiro byiza n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni (UN) ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC.”

Yakomeje agira ati “Uburyo bwo kuyahosha no gukemura ibibazo mu mahoro, bushingiye ku masezerano ya Nairobi, Luanda ndetse no ku musanzu mpuzamahanga. Igisabwa ni ukwiyemeza kubishyira mu bikorwa.”

Mu mwaka wa 2013 Umutwe wa M23 wagiranye amasezerano y’amahororo na leta Congo nyuma y’igihe uyu mutwe uhanganye bikomeye n’igisirikare cya Congo, FARDC.

Zimwe mu ngingo zikubiye muri aya masezerano zivuga ibijyanye no gusubiza mu buzima busanzwe aba barwanyi, bakarambika intwaro hasi ndetse no guhabwa imbabazi ku bafite ibyaha bashinjwa, ibyo ntibyigeze bikorwa.

Leta ya Congo ivuga ko nta biganiro yagirana n’umutwe w’iterabwoba.

Umukuru w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika akaba na Perezida wa Sénégal, Macky Sall, n’umukuru wa komisiyo ya AU Moussa Faki Mahamat, bavuze ko “bahangayikishijwe cyane n’umutekano ukomeje kuba muke mu ntara zo mu burasirazuba bwa DRC”.

Kuri twitter basabye impande zose “guhagarika imirwano aka kanya, kubahiriza amategeko mpuzamahanga n’umutekano w’abasivile n’ituze ku mipaka y’ibihugu byose byo mu karere”.

Kugeza ubu M23 ihanganye bikomeye n’ingabo za Congo, FARDC. M23yafashe uduce twinshi twagenzurwaga na FARDC muri Teritwari ya Rutshuru.

Leta ya Congo yo gutsindwa kw’ingabo zayo ku rugamba ibishyira ku Rwanda, ikavuga ko ingabo zarwo zirwana ku ruhande rwa M23, zikanaha inyeshyamba ibikoresho.

Inzego z’umutekano ku mupaka zirarikanuye zikurikirana ibiri kuba – U Rwanda rwasubije Congo

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • mahame says:
    October 31, 2022 at 11:06 am

    Ikibabaje nuko kuva na kera muli DRC biba ari abenegihugu birwanira (civil wars).Bizageza ryali?Kubera ko abantu bananiye Imana,yashyizeho umunsi izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Nkuko Zabuli 46,umurongo wa 9 havuga,kuli uwo munsi izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Ibirimo kubera ku isi biteye ubwoba byerekana ko uwo munsi wegereje.Abazi ubwenge barimo kurushaho gushaka Imana cyane kugirango bizatume barokoka kuli uwo munsi.

    Reply
  • Pingback: Intumwa y’umuhuza wa Congo n’u Rwanda yageze i Kigali – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

Jamaica: RDF ihasize ibikorwa byivugira KU mahanga

Mu gihe cy’amezi abiri ashize u Rwanda rwohereje abasirikare gutanga umusanzu wo…

Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU- Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni…

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?