BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Intambara muri Congo: Guteres yahamagaye Kagame kuri telefoni

Intambara muri Congo: Guteres yahamagaye Kagame kuri telefoni

admin
Last updated: October 31, 2022 8:26 am
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa LONI, António Guterres, bagiranye ibiganiro kuri telefoni byibanze ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.

Peerzida Kagame na Antono Guteres bagariye ku mutekano mucye wa Congo

Congo ikomeje kuba isibaniro ry’imirwano mishya yubuye hagati y’ingabo za leta n’umutwe w’inyeshyamba za M23.

Ikiganiro cya Perezida Kagame na António Guterres kibaye nyuma y’amasaha make Congo ifashe icyemezo cyo kwirukana muri icyo gihugu Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega.

Kuri Twittwe Perezida Kagame yagize ati “Mu masaha make, nagiranye ibiganiro byiza n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni (UN) ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC.”

Yakomeje agira ati “Uburyo bwo kuyahosha no gukemura ibibazo mu mahoro, bushingiye ku masezerano ya Nairobi, Luanda ndetse no ku musanzu mpuzamahanga. Igisabwa ni ukwiyemeza kubishyira mu bikorwa.”

Mu mwaka wa 2013 Umutwe wa M23 wagiranye amasezerano y’amahororo na leta Congo nyuma y’igihe uyu mutwe uhanganye bikomeye n’igisirikare cya Congo, FARDC.

Zimwe mu ngingo zikubiye muri aya masezerano zivuga ibijyanye no gusubiza mu buzima busanzwe aba barwanyi, bakarambika intwaro hasi ndetse no guhabwa imbabazi ku bafite ibyaha bashinjwa, ibyo ntibyigeze bikorwa.

Leta ya Congo ivuga ko nta biganiro yagirana n’umutwe w’iterabwoba.

Umukuru w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika akaba na Perezida wa Sénégal, Macky Sall, n’umukuru wa komisiyo ya AU Moussa Faki Mahamat, bavuze ko “bahangayikishijwe cyane n’umutekano ukomeje kuba muke mu ntara zo mu burasirazuba bwa DRC”.

Kuri twitter basabye impande zose “guhagarika imirwano aka kanya, kubahiriza amategeko mpuzamahanga n’umutekano w’abasivile n’ituze ku mipaka y’ibihugu byose byo mu karere”.

Kugeza ubu M23 ihanganye bikomeye n’ingabo za Congo, FARDC. M23yafashe uduce twinshi twagenzurwaga na FARDC muri Teritwari ya Rutshuru.

Leta ya Congo yo gutsindwa kw’ingabo zayo ku rugamba ibishyira ku Rwanda, ikavuga ko ingabo zarwo zirwana ku ruhande rwa M23, zikanaha inyeshyamba ibikoresho.

Inzego z’umutekano ku mupaka zirarikanuye zikurikirana ibiri kuba – U Rwanda rwasubije Congo

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • mahame says:
    October 31, 2022 at 11:06 am

    Ikibabaje nuko kuva na kera muli DRC biba ari abenegihugu birwanira (civil wars).Bizageza ryali?Kubera ko abantu bananiye Imana,yashyizeho umunsi izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Nkuko Zabuli 46,umurongo wa 9 havuga,kuli uwo munsi izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Ibirimo kubera ku isi biteye ubwoba byerekana ko uwo munsi wegereje.Abazi ubwenge barimo kurushaho gushaka Imana cyane kugirango bizatume barokoka kuli uwo munsi.

    Reply
  • Pingback: Intumwa y’umuhuza wa Congo n’u Rwanda yageze i Kigali – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?