BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > Nyanza: Umusore akurikiranyweho kwica umugore bari baturanye

Nyanza: Umusore akurikiranyweho kwica umugore bari baturanye

admin
Last updated: September 29, 2022 11:31 pm
admin
Share
SHARE

Umusore witwa Nsengimana Janvier w’imyaka 21 y’amavuko yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore bari baturage, byabaye kuri uyu wa Kane.

Akarere ka Nyanza mu ibara ritukura

Ahagana saa sita n’igice z’amanywa (12h30′), mu mudugudu wa Bwambika, mu kagari ka Gasoro, mu murenge wa Kigoma, nibwo buriya bwicanyi bwabaye.

Umusore witwa Nsengimana Janvier, ku manywa y’ihangu yagiye mu  rugo rw’umugore witwa Nyirashikama Immaculee w’imyaka  57 y’amavuko, agiye kwiba ba nyirurugo kuko batari bahari nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma, Mukantaganzwa Brigitte yabibwiye UMUSEKE

Ati “Umukecuru yahise aza avuye mu mirimo yo guhinga, amusanga mu nzu maze Janvier amwaka  umuhoro yari afite arawumutemesha.”

Umuyobozi avuga ko uwo mugore yakomeretse mu mutwe, yndi wari umaze kumuteka ariruka amusiga aho.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko,  Nyirashikama Immaculee yajyanwe ku bitaro bya Nyanza ahita apfa.

Ku bufatanye n’abaturage na Police, Nsengimana Janvier yafashwe, akaba afungiye kuri RIB sitasiyo ya Ruhango kugira ngo akurikiranwe.

Ubuyobozi bwa hariya bukaba bwemeza ko uriya musore asanzwe azwiho ubujura.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • lg says:
    September 30, 2022 at 7:06 am

    Nasabye incuro zitabarika ko abo bicanyi bajya bahita bicwa aliko siko biba buli munsi haba hali inkuru zumuntu wishwe cyangwa barenze umwe abenshi barafatwa aliko ntibibuza umunsi ukurikiyeho kubyumva abo bicanyi bagirirwa impuhwe bituma nabandi batabitinya nasabye ko bagerageza kubara kuva umwaka utangiye abantu bamaze kwicwa bitangazwe murebe ikigero bigezeho abo bicanyi rwose bakwiye kuva mubandi nabafite ibyo byiyumviro bakabitinya naho ubundi nuyu munsi murumva ahandi nejo nejobundi mudutabare birakabije

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?