BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 17, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > Nyanza: Umusore akurikiranyweho kwica umugore bari baturanye

Nyanza: Umusore akurikiranyweho kwica umugore bari baturanye

admin
Last updated: September 29, 2022 11:31 pm
admin
Share
SHARE

Umusore witwa Nsengimana Janvier w’imyaka 21 y’amavuko yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore bari baturage, byabaye kuri uyu wa Kane.

Akarere ka Nyanza mu ibara ritukura

Ahagana saa sita n’igice z’amanywa (12h30′), mu mudugudu wa Bwambika, mu kagari ka Gasoro, mu murenge wa Kigoma, nibwo buriya bwicanyi bwabaye.

Umusore witwa Nsengimana Janvier, ku manywa y’ihangu yagiye mu  rugo rw’umugore witwa Nyirashikama Immaculee w’imyaka  57 y’amavuko, agiye kwiba ba nyirurugo kuko batari bahari nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma, Mukantaganzwa Brigitte yabibwiye UMUSEKE

Ati “Umukecuru yahise aza avuye mu mirimo yo guhinga, amusanga mu nzu maze Janvier amwaka  umuhoro yari afite arawumutemesha.”

Umuyobozi avuga ko uwo mugore yakomeretse mu mutwe, yndi wari umaze kumuteka ariruka amusiga aho.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko,  Nyirashikama Immaculee yajyanwe ku bitaro bya Nyanza ahita apfa.

Ku bufatanye n’abaturage na Police, Nsengimana Janvier yafashwe, akaba afungiye kuri RIB sitasiyo ya Ruhango kugira ngo akurikiranwe.

Ubuyobozi bwa hariya bukaba bwemeza ko uriya musore asanzwe azwiho ubujura.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • lg says:
    September 30, 2022 at 7:06 am

    Nasabye incuro zitabarika ko abo bicanyi bajya bahita bicwa aliko siko biba buli munsi haba hali inkuru zumuntu wishwe cyangwa barenze umwe abenshi barafatwa aliko ntibibuza umunsi ukurikiyeho kubyumva abo bicanyi bagirirwa impuhwe bituma nabandi batabitinya nasabye ko bagerageza kubara kuva umwaka utangiye abantu bamaze kwicwa bitangazwe murebe ikigero bigezeho abo bicanyi rwose bakwiye kuva mubandi nabafite ibyo byiyumviro bakabitinya naho ubundi nuyu munsi murumva ahandi nejo nejobundi mudutabare birakabije

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, yagiranye ibiganiro n’ Abakozi b’Urwego…

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagurutse iri…

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibikorwa by’ububaji n’ibindibyakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi…

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwwrerane w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri Telefone…

U Rwanda ruritegura kwakira inama ikomeye ya OIF

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?