BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Mar 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Nyanza: Umugabo birakekwa ko yiyahuye kubera umubare munini w’amadeni yari afite

Nyanza: Umugabo birakekwa ko yiyahuye kubera umubare munini w’amadeni yari afite

admin
Last updated: October 28, 2022 12:22 am
admin
Share
SHARE

Umurambo w’umugabo wasanzwe mu mugozi yiyahuye, birakekwa ko yabitewe n’amadeni yarimo abantu, akabura ubwishyu.

Mu mutuku ni mu Karere ka Nyanza

Byabereye mu mudugudu wa Gihama, mu kagari ka Nyamiyaga mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, aho umugabo witwa Harerimana Frederick w’imyaka 34 y’amavuko wari umucumbitsi, abaturanyi be mu masaha ya mugitondo basanze umurambo we mu nzu yimanitse mu mugozi, yuririye ku isekuru bigakekwa ko yiyahuye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza Kayitesi Nadine, yabwiye UMUSEKE ko uriya mugabo bikekwa ko kwiyahura yabitewe n’ibibazo byinshi.

Ati “Havugwa byinshi, nk’abaturanyi bavugaga ko yabitewe n’amadeni, bashobora kuba baramwishyuje cyane bikamurenga, gusa umuntu ntiyabyemeza kuko ukuri ari we wari ukuzi.”

Ntihamenyekanye umubare w’amafaranga nyakwigendera yarimo abantu. Umugore we yari yaramutanye abana babiri bato, na byo bikekwa ko biri mu byatumye yiyahura.

Umwe mu bo yari afitiye ideni, ngo yamuhaye imyumbati y’amafaranga ibihumbi 180, arayigurisha ntiyamuha amafaranga, ubwo yamwishyuje yabuze icyo amwishyura.

RIB yatangiye iperereza ku rupfu rwe.

UMUSEKE wamenye amakuru ko nyakwigendera akomoka mu karere ka Nyamagabe, umurambo we ukaba wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwasabye abaturage kudaheranwa n’ibibazo byabo kuko abantu basangira bakaganira ndetse n’ibibazo bigahabwa umurongo kurangiza ubuzima ntibikemura ibyo bibazo.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • gatare says:
    October 28, 2022 at 9:43 am

    Abantu biyahura kubera UBUKENE ni benshi ku isi.Abenshi biyahuza umugozi.Iyi si yuzuyemo ibibazo byinshi:Ubukene,Intambara,Indwara,Akarengane,Ruswa,Kwikubira,etc…Amaherezo azaba ayahe?Kubera ko ubuyobozi bw’abantu budashobora gukemura ibyo bibazo,ahubwo akaba aribwo bubyongera,ku munsi w’imperuka ushobora kuba uri hafi,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo nkuko Daniel 2:44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gushaka cyane ubwo bwami bw’imana,ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi nkuko benshi bameze.Abumvira iyo nama,nubwo nabo bapfa,Imana izabazura kuli uwo munsi,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko Yohana 6:40 havuga.Nawe haguruka ushake Imana,ubifatanye n’akazi gasanzwe,niba ushaka kuzarokoka kuli uwo munsi w’imperuka nkuko Imana igusaba muli Zefaniya 2:3.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Iran yemeje urupfu rw’Umuyobozi w’Inama y’Umutekano yayo

Leta ya Iran yemeje ko Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano yayo, Dr. Ali Larijani,…

Musanze: Yafatanywe ibiro bisaga 6 by’urumogi arimo kurukwirakwiza

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 16 werurwe 2026,…

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi

Perezida Donald Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe za…

Abasirikare b’u Rwanda bari bagiye gutanga ubutabazi muri Jamaica bagarukanye ishema

Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda bari berecyeje muri Jamaica mu butumwa bw’ubutabazi…

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

Perezida wa Madagascar, Col. Michael Randrianirina yatangaje ko Mamitiana Rajaonarison ari we…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?