BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Nyanza: Umugabo birakekwa ko yiyahuye kubera umubare munini w’amadeni yari afite

Nyanza: Umugabo birakekwa ko yiyahuye kubera umubare munini w’amadeni yari afite

admin
Last updated: October 28, 2022 12:22 am
admin
Share
SHARE

Umurambo w’umugabo wasanzwe mu mugozi yiyahuye, birakekwa ko yabitewe n’amadeni yarimo abantu, akabura ubwishyu.

Mu mutuku ni mu Karere ka Nyanza

Byabereye mu mudugudu wa Gihama, mu kagari ka Nyamiyaga mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, aho umugabo witwa Harerimana Frederick w’imyaka 34 y’amavuko wari umucumbitsi, abaturanyi be mu masaha ya mugitondo basanze umurambo we mu nzu yimanitse mu mugozi, yuririye ku isekuru bigakekwa ko yiyahuye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza Kayitesi Nadine, yabwiye UMUSEKE ko uriya mugabo bikekwa ko kwiyahura yabitewe n’ibibazo byinshi.

Ati “Havugwa byinshi, nk’abaturanyi bavugaga ko yabitewe n’amadeni, bashobora kuba baramwishyuje cyane bikamurenga, gusa umuntu ntiyabyemeza kuko ukuri ari we wari ukuzi.”

Ntihamenyekanye umubare w’amafaranga nyakwigendera yarimo abantu. Umugore we yari yaramutanye abana babiri bato, na byo bikekwa ko biri mu byatumye yiyahura.

Umwe mu bo yari afitiye ideni, ngo yamuhaye imyumbati y’amafaranga ibihumbi 180, arayigurisha ntiyamuha amafaranga, ubwo yamwishyuje yabuze icyo amwishyura.

RIB yatangiye iperereza ku rupfu rwe.

UMUSEKE wamenye amakuru ko nyakwigendera akomoka mu karere ka Nyamagabe, umurambo we ukaba wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwasabye abaturage kudaheranwa n’ibibazo byabo kuko abantu basangira bakaganira ndetse n’ibibazo bigahabwa umurongo kurangiza ubuzima ntibikemura ibyo bibazo.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • gatare says:
    October 28, 2022 at 9:43 am

    Abantu biyahura kubera UBUKENE ni benshi ku isi.Abenshi biyahuza umugozi.Iyi si yuzuyemo ibibazo byinshi:Ubukene,Intambara,Indwara,Akarengane,Ruswa,Kwikubira,etc…Amaherezo azaba ayahe?Kubera ko ubuyobozi bw’abantu budashobora gukemura ibyo bibazo,ahubwo akaba aribwo bubyongera,ku munsi w’imperuka ushobora kuba uri hafi,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo nkuko Daniel 2:44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gushaka cyane ubwo bwami bw’imana,ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi nkuko benshi bameze.Abumvira iyo nama,nubwo nabo bapfa,Imana izabazura kuli uwo munsi,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko Yohana 6:40 havuga.Nawe haguruka ushake Imana,ubifatanye n’akazi gasanzwe,niba ushaka kuzarokoka kuli uwo munsi w’imperuka nkuko Imana igusaba muli Zefaniya 2:3.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yageze muri Guinea-…

U Rwanda rwakiriye abarwanyi ba FDLR 7 bari mu mashyamba ya RDC

Abarwanyi 7 b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi…

Meteo Rwanda yateguje imvura irenze iteganyijwe kugeza ku wa 20 Ugushyingo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gice cya…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
Politike

Gen Muhoozi yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?