BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Nyamasheke: Yishe Se bapfuye ingurube

Nyamasheke: Yishe Se bapfuye ingurube

admin
Last updated: January 8, 2023 6:42 pm
admin
Share
SHARE

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bufunze abarimo uwitwa Nsabimana Dieudonné w’imyaka 19 bashinjwa gukubita Mbanzendore Dani mu ijoro ryo ku Bunani byaje kumuviramo urupfu.

Amakuru avuga ko Nsabimana n’umugore we bo mu Mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Muhororo mu Murenge wa Kirimbi ho mu Karere ka Nyamasheke bafatanyije na Nyina bahondagura Se umubyara bimuviramo urupfu.

Intandaro ngo yabaye ibibwana by’ingurube nyakwigendera yakuye mu kiraro kidakingwa abishyira mu gikoni, ntiyabyumvikanaho n’abo mu muryango we bamurengeraho baramukubita.

Uyu mugabo yaviriweho inda imwe n’abarimo umugore we bari basanzwe babana mu makimbirane bamukubita imigeri n’amatafari mu nda nk’uko bivugwa n’ababyiboneye.

Umusaza Kayijamahe Assiel w’imyaka 81 avuga ko yatabajwe n’umwuzukuru we amubwira ko Mbanzendore ari guhirita kubera inkoni yakubiswe n’umugore we, umuhungu we n’umukazana.

Yagize ati “Mpageze nsanga agiye gupfa mwihutana ku kigo nderabuzima cya Karengera, baramusuzuma bampa utunini ndataha, mugarura iwe.”

Avuga ko yabaye akigera mu rugo ahuruzwa nawa mwuzukuru amubwira ko nyakwigendera amaze gushiramo umwuka.

Ku wa 3 Mutarama 2023 nibwo ubuyobozi bwahageze maze umurambo wa nyakwigendera utwarwa ku bitaro bya Kibogora aho wamaze iminsi itatu ubona kujyanwa gusuzumwa i Kigali.

Ku wa 7 Mutarama abaturanyi bateranyije amafaranga kugira ngo babashe gushyingura Mbanzendore Dani w’imyaka 50.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muhororo avuga ko uriya muryango wahoragamo amakimbirane, ibibwana by’ingurube byabaye imbarutso.

Ati “Yahoraga arega gukubitwa n’umugore, byatuyoberaga ukuntu yakubitwaga n’umugore kandi ari umugabo w’ibigango ariko umugore akamubasha.”

Avuga ko no kuri Noheli uyu mugabo yakubiswe n’umugore we baza kwiyungira mu miryango ndetse n’urupfu rwe barubwiwe n’abanyerondo abandi baruciye bararumira.

Nsabimana Dieudonne na Nyina bakurikiranyweho kwica nyakwigendera bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Macuba ho mu Karere ka Nyamasheke.

IVOMO: BWIZA

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
8 Comments
  • Anonymous says:
    January 8, 2023 at 9:45 pm

    abobantu bagize uruhare murupfu dwanyakwigendera bakurikiranwe nubuyobozi !

    Reply
  • Anonymous says:
    January 8, 2023 at 10:55 pm

    Abagabo Imihini Itumereye Nabi Pe Ahubwo Reta Niturenganure Kuko Birakabije

    Reply
  • lg says:
    January 9, 2023 at 7:41 am

    ubu kumva umunsi warangiye ntamuntu wishwe ntibikibaho abantu icyo batinya nurupfu niyo mpamvu uwishe umuntu akwiye guhita yicwa ntakindi urugero ruto iminsi ikurikirana Rubavu yishe mushiki we jali yishe umugore Nyamasheke hishwe umugabo uyu munsi murumva undi kubica nicyo cyonyine abandi batinya naho ubundi ntibizahagarara ikindi nuko uwishwe azizwa imitungo itajya igumana aboumuryango wu wishe niba uwabizize ntamuryango asize bijye bifatwa na Leta bitezwe cyamunara avuyemo afashe abatishoboye

    Reply
  • Irihose Peter says:
    January 9, 2023 at 1:26 pm

    ngo kd yari umugabo wibigango arko umugore akamukubita aba bayobozi bacu nabo rimwe narimwe nabo banjye babiryozwa ko harimo abashinyanguzi nabafite imvugo nyandagazi

    Reply
  • Anonymous says:
    January 10, 2023 at 7:26 am

    Iyo nimvugo yumuyobozimuzima

    Reply
  • Theo says:
    January 10, 2023 at 7:26 am

    Iyo nimvugo yumuyobozimuzima

    Reply
  • Anonymous says:
    January 10, 2023 at 7:31 am

    Ark ubu turi kwerekeza he aho umugabo azajy kurega ngo afite ibigango umuntu ataka atababaye gs iyo babonye umurambo ahari bumva bishimye

    Reply
  • eric says:
    January 10, 2023 at 10:08 am

    ikibazoreta ikirebane ubushishozi isubizeho igihano cyokwicwa kukobisigaye bikabije burimunsi ngo umuntuyishwe cyangwango yasambanyije umwana bakomeze babakatire urwogupfa,

    Reply

Leave a Reply to eric Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki, aho kizitabitwa…

Gasabo: Polisi yafashe abateka bakanagurisha kanyanga abaturage

Polisi ikorera mu Murenge wa Ndera n'uwa Rusororo ndetse n'uwa Gikomero yo…

Leta y’u Bushinwa igiye kujya iha ababyeyi 500 $ ku mwana mu rwego rwo kuzamura imbyaro

Ababyeyi mu Bushinwa bagiye kujya bahabwa 3,600 yuan (ni 500$ cyangwa arenga…

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko itigeze ihagarika amatora ya Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Urubanza rwa Joseph Kabila ruratangira i Kinshasa, araregwa ibyaha bihanishwa urwo gupfa

4 Min Read
Ubutabera

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

2 Min Read
Ubutabera

Abanyamayegeko ba Constant Mutamba bwasabye urukiko kudaha agaciro ibyavuye mu iperereza ry’ubushinjacyaha

2 Min Read
Ubutabera

Urukiko Rukuru rwimuriye urubanza rwa Ingabire n’abayoboke b’ishyaka rye muri Nzeri 2025

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?