BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Nta na sentimetero twarekuye- Major Ngoma yahakanye ibyo gusubira inyuma

Nta na sentimetero twarekuye- Major Ngoma yahakanye ibyo gusubira inyuma

admin
Last updated: September 27, 2022 8:38 am
admin
Share
SHARE

Umuvugizi w’umutwe wa M23 mu bya gisirikare Major Willy Ngoma mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Nzeri yatangaje ko nta gace na gaco M23 yarekuye kandi itazanabikozwa mu gihe bataricara ku meza y’ibiganiro na Leta ya Kinshasa.

Umuvugizi mu bya gisirikare wa M23, Major Willy Ngoma

Major Willy Ngoma yavuze ko “Bitandukanye n’ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko M23 itigeze yimuka ku butaka yafashe cyangwa ngo itange na Sentimeto n’imwe yabwo.”

Amakuru yavugaga ko M23 yasabye abaturage bi Kabindi muri Teritwari ya Rutshuru kwerekeza i Chengerero na Bunagana kugira ngo batazagirwaho ingaruka n’imirwano simusiga hagati ya M23 na FARDC.

Ni imirwano ifatwa nka karundura kuri uyu mutwe umaze iminsi irenga 107 wigaruriye Umujyi wa Bunagana n’utundi duce two muri Teritwari ya Rutshuru.

Major Willy Ngoma yanyomoje ibyanditswe n’ibinyamakuru bikoreshwa na Leta ya Congo, byatangaje ko M23 yahiye ubwoba kubera aba Komando 200 ba Kenya boherejwe muri kariya gace gufatanya na FARDC gukubita ikibatsi M23.

Ibyo binyamakuru bivuga ko kuva ku mugoroba wo ku wa 26 Nzeri, M23 yahindaguye imyanya y’inyeshyamba mu rwego rwo kwirwanaho, byatumye abaturage bamwe boherezwa i Bunagana abandi i Chengerero.

Major Willy Ngoma yagize ati “Izuba ryarashe rifite umucyo utangaje muri iki gitondo muri Bunagana n’ahandi, ikimenyetso cy’umutuzo uganje mu karere tuyobora.”

M23 ivuga ko barangwa n’ibintu bitatu bikomeye bituma birukansa ingabo za leta birimo Ikinyabupfura, intego n’ubuyobozi bwiza.

Inyeshyamba za M23 zivuga ko zifuza ibiganiro bigamije gucyemura ibibazo byatumye begura imbunda ko mu gihe bataricara ku meza y’ibiganiro na Perezida Tshisekedi hatazaboneka umuti urambye.

Uyu mutwe wa Gisirikare ufite intwaro zihambaye uvuga ko mu gihe uzaraswaho n’ingabo izo arizo zose zaba iza Leta ya Congo cyangwa iz’amahanga uzirwanaho intambara igahindura isura n’icyerekezo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • habineza.mustapha says:
    September 27, 2022 at 2:52 pm

    m23.mukomerezaho.abobakomando.nacyobavuze.mubarase.muberekeko.mutoroshye.wiringoma.namakenga.turabemera.cyane..m23.oyeee.turagushyigikiye

    Reply
  • habineza.mustapha says:
    September 27, 2022 at 2:52 pm

    m23.mukomerezaho.abobakomando.nacyobavuze.mubarase.muberekeko.mutoroshye.wiringoma.namakenga.turabemera.cyane..m23.oyeee.turagushyigikiye

    Reply
  • Tumaini says:
    September 27, 2022 at 6:29 pm

    M23 mushake izira y’a bungufi musubire iwanyu kuko ibyanyu twara bimenye atarucho murapha kisanzi

    Reply
  • Tumaini says:
    September 27, 2022 at 6:29 pm

    M23 mushake izira y’a bungufi musubire iwanyu kuko ibyanyu twara bimenye atarucho murapha kisanzi

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

Jamaica: RDF ihasize ibikorwa byivugira KU mahanga

Mu gihe cy’amezi abiri ashize u Rwanda rwohereje abasirikare gutanga umusanzu wo…

Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU- Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni…

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

1 Min Read
Mu mahanga

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

1 Min Read
Mu mahanga

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?