BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Sep 1, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Niyonkuru Zephanie yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisports

Niyonkuru Zephanie yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisports

admin
Last updated: April 8, 2024 9:38 am
admin
Share
SHARE

Nyuma yo gukurwa ku nshingano zo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Niyonkuru Zephanie wabaye umusifuzi mpuzamahanga, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo asimbuye Shema Maboko Didier wakuwe kuri uwo mwanya.

Niyonkuru Zephanie yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

Ibi byatangarijwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Iyi Nama yabereye muri Village Urugwiro, yemeje ko muri Minisiteri ya Siporo hasimburwa abaherukaga gukurwa ku myanya bari bafite.

Uretse Niyonkuru Zephanie wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, undi wahawe inshingano ni Nshimiyimana Alexis Redamptus wagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwaremezo n’Iterambere muri iyi Minisiteri.

Abandi bahawe inshingano, ni Rwego Ngarambe wagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere rya Siporo, Uwayo Fabrice wagizwe umusesenguzi w’Iterambere rya Siporo [Sports Development analyst] na Nziranziza Mashami Protène ushinzwe gukurikirana Ibikorwaremezo bya Siporo muri iyi Minisiteri.

Zephanie yabaye umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande, ndetse yanasifuye imikino myinshi yahuje APR FC na Rayon Sports nk’amakipe y’amakeba.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Jukido says:
    February 3, 2023 at 9:02 am

    Byiza kabisa kandi akazi keza mwese mwahawe imyanya.
    Mungu awaongoze

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika yamaganye uburyo agahenge katubahirizwa muri RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye uburyo agahenge katubahirizwa hagati y’impande zihanganiye…

RRA yatanze miliyoni 464 Frw TVA ku baguzi basabye fagitire za EBM

Ikigo cy’imisoro n’Amahoro (RRA), kuri uyu wa Gatanu tariki 15 kanama, cyatanze…

Pakistan: Imyuzure imaze guhitana abarenga 300

Inzego z’ubuyobozi zo muri Pakistan zavuze ko imvura nyinshi yateje imyuzure n’inkangu…

Hamenyekanye imibare y’abapfiriye mu mirwano y’Ingabo za RDC na Wazalendo

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko imirwano y’abasirikare bacyo,…

Guhura kwa perezida Trump na Putin kwateje impagarara

Abashyigikiye Ukraine babarirwa mu bihumbi bateguye imyigaragambyo yamagana umuhuro wa perezida wa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

APR Fc yongeye gutombora Pyramide Fc muri CAF Champions League

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye amakipe 12 azitabira CECAFA Kagame Cup

1 Min Read
Imikino

Seninga Innocent yatandukanye na Etincelles FC

2 Min Read
Imikino

Amatora ya FERWAFA ntavugwaho rumwe n’abagize komite nyobozi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?