BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubukungu > NISR yatangaje ko biciro ku masoko byagabanutseho 0.6% muri Kamena

NISR yatangaje ko biciro ku masoko byagabanutseho 0.6% muri Kamena

sam
Last updated: July 11, 2024 8:08 am
sam
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR cyashyize ahagaragara igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, aho iki gipimo kigaragaza ko ibiciro byagabanutseho 0.6%.

Iki kigo cyagaragaje ko mu kwezi gushize kwa Gatandatu, ibiciro mu Mijyi byiyongereyeho 5% ugereranyije na Kamena y’umwaka wa 2023

Ibi biciro bikaba byariyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,1%, n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 23,2%.

Naho mu byaro mu kwezi kwa Kamena 2024, ibiciro byagabanutseho 1,4% ugereranyije na Kamena 2023.

Bimwe mu byatumye ibiciro bigabanuka mu kwezi kwa Kamena 2024 mu byaro, harimo ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 6,6%.

Muri rusange, mu kwezi kwa Kamena 2024 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 1,1% ugereranyije na Kamena 2023.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Kamena 2024 ku masoko yo mu Rwanda, harimo ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 22,9%.

Ugereranyije Kamena ya 2024 na Gicurasi ya 2024, ibiciro byagabanutseho 0,6%, iri gabanuka rikaba ryaratewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 1.5%.

Abaturage hirya no hino nabo bavuga ko hari aho ibiciro byagiye bigabanuka ku masoko.

Iki kandi ni igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu Mijyi.

Ni igipimo gisanzwe gishyirwa ahagaragara tariki ya 10 ya buri kwezi, kikagaragaza uko ibiciro byari byifashe mu byaro no mu mijyi mu kwezi kwari kwabanje.

 

 Isoko / RBA

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika: Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure

Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas…

Burundi: Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge kiri kubahindura abasazi

Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge bise 'Boost' kivangavanzemo ibinyabutabire nka Cocaine n’ibindi. Iyi…

Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku nshuro yambere ivuze ku…

Perezida Kagame yashimye umuhate wa Trump ku kibzo cya RDC ugereranije n’abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze…

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

Perezida Paul Kagame yavuze ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro aherutse gushyirwaho…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubukungu

Igiciro cya lisansi cyazamutseho 170 Frw kuri litiro

1 Min Read
Ubukungu

Minisitiri Sebahizi yagaragaje uburyo politiki y’ubucuruzi yakwihutisha ubuhahirane muri Afurika

2 Min Read
Ubukungu

Ibiciro byazamutseho 6,3% muri Gashyantare 2025

2 Min Read
Ubukungu

BNR yagumishije urwunguko rwayo kuri 6,5%

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?