Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umwarimu wo mu ishuri ryisumbuye ry’imyuga (TSS Mutenderi) mu Karere ka Ngoma, akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa kabiri.
Uyu mwarimu yafashwe tariki ya 15 Ukuboza 2025 nyuma y’uko hamenyekanye amakuru ko uyu mwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa kabiri mu Rwunge rw’amashuri yisumbuye rwa Matongo (GS Matongo), yagiye kuri uyu mwarimu bagatindana.
Amakuru avuga ko uyu mwarimu yari yasabye uyu mwana w’umukobwa ko yajya kumusura.
Ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibungo, iperereza na ryo rikaba rikomeje mu gihe dosiye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 14, riteganya ko umuntu mukuru usambanya umwana, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20, ariko kitarenze imyaka 25.
RIB yongeye kwibutsa abantu ko icyaha cyo gusambanya umwana kidasaza, kandi abakora umwuga wo kurera bawukora neza kuko barerera igihugu.
