Kuri uyu wa 6 Kanama 2025 Nestor Ntahontuye yarahiriye inshingano nshya yahawe zo kuba minisitiri w’intebe mu Burundi asimbuye Lt Gen (Rtd) Gervais Ndirakobuca.
Ni nyuma y’impinduka muri Guverinoma zakozwe na Perezida Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa 5 Kanama 2025 .
Ntahontuye yagizwe Minisitiri w’Intebe nyuma y’amezi umunani agizwe Minisitiri w’Imari, Ingengo y’Imari ndetse n’Igenamigambi.
Inshingano nshya Ntahontuye yahawe zemejwe bidasubirwaho na Sena y’u Burundi ku wa 5 Kanama, nyuma yo gutora biro yayo iyobowe na Ndirakobuca.
Yakoze imirimo y’igenamigambi ndetse n’ubushakashatsi mu miryango irimo Care International, Oxfam na Global Fund mu Burundi no ku rwego rw’akarere.
Ntahontuye afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ibarurishamibare, yakuye muri Kaminuza y’u Burundi.
Ubwo yagirwaga Minisitiri w’Imari mu Ukuboza 2024, yari asanzwe ari Perezida wa Komite y’umutwe w’abadepite ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo w’igihugu, imari, ibikorwa by’ubukungu n’igenamigambi.