BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 17, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > NESA yahawe icyifuzo cyo koroshya mu mitegurire y’ibizamini ku isomo ry’Ubutabire n’Ubugenge

NESA yahawe icyifuzo cyo koroshya mu mitegurire y’ibizamini ku isomo ry’Ubutabire n’Ubugenge

admin
Last updated: October 20, 2022 8:47 am
admin
Share
SHARE

Muhanga:  Abiga muri GS Saint Joseph basabye NESA gushyira imiyaga mu mitegurire y’ibizami ku isomo cy’Ubutabire n’Ubugenge  kubera ko ayo masomo akunze gutsinda abakandida benshi basoza ibyiciro byombi.

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Mbarushimana Nelson avuga ko ibyo bavanye mu igenzura bigiye gusumwa

Ubwo hatangizwaga igenzura n’icyumweru cy’Uburezi mu bigo by’Amashuri i Kabgayi, abiga muri GS Saint Joseph basabye Ikigo gishinzwe ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) ko bajya bashyiramo icyo bise ‘imiyaga’ mu mitegurire y’ibizamini ku isomo ry’Ubutabire n’Ubugenge kuko ayo masomo ari yo babonamo amanota makeya.

Iki cyifuzo bagitanze ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yerekanaga abayobozi batandukanye harimo n’uhagarariye NESA.

Mu ijambo rye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice wize amashuri ye yisumbuye muri GS Saint Joseph,  yagize ati: “Ni iki mwifuza ko NESA ibakorera? [na bo ku ijwi rirenga mu mvugo igezweho] ngo ‘badushyiriremo imiyaga mu mitegurire y’ibizami’.”

Umwe mu bana wiga mu mwaka wa 4 mu ishami rya MEG avuga ko ikizamini cy’isomo ry’Ubutabire n’Ubugenge ari cyo cyabagoye basoza icyiciro rusange kubera ko ayo masomo abiri, ariyo na bamwe muri bagenzi be bavuga ko babonyemo amanota makeya ugereranyije n’ayo babonye mu yandi masomo.

Ati: “Bakunze gushyiramo imitego myinshi bikagora abanyeshuri, rwose NESA izajye ishyiramo imiyaga idohore.”

Uyu munyeshuri avuga ko ayo masomo uko ari abiri yatumye amanota ye agabanuka. Avuga ko abo bakorera ubuvugizi ari abo mu mwaka wa 3  basoza icyiciro rusange, ndetse n’abo mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye.

Ntwari Xavier wiga mu mwaka wa 5 mu Ishami ry’imibare, Ubukungu, n’Ubumenyibw’Isi (MEG) avuga ko  iki cyifuzo basaba NESA batabiterwa n’ubuswa ahubwo ko mu gutegura ibyo bizami NESA yajya ibjshyira mu mvugo yoroshye buri munyeshuri abasha kumva.

Ati: “Erega hari n’abatazi indimi iyo bahawe ikizami gikomeye baratsindwa.”

Abiga muri GS Saint Joseph

Cyakora akavuga ko  hari n’abanebwe badashaka kunaniza ubwonko bahora bifuza guhabwa ibizamini byoroshye.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson avuga ko  ikizamini kibereyeho gusuzuma ibyo umuntu aba yize, abashinzwe kubitanga bagomba gutegura ibijyanye n’ibyo abanyeshuri bize.

Gusa yavuze ko buri wese iyo agiye kubazwa yifuza guhabwa ibyoroshye.

Ati: “Ibyo byasuzumwa, ariko ibizamini bihabwa abanyeshuri biba bigamije gutegura abantu bazagirira Igihugu akamaro.”

Mbarushimana avuga ko ibyifuzo byinshi mu igenzura barimo gukora bagiye kubikorera ubugororangingo bikazatangazwa mu minsi ya vuba, igenzura risojwe.

Mu bindi byagaragaye ni uburyo abanyeshuri by’umwihariko bishimiye inzego z’umutekano kuko hari abahoberanye ubwuzu abo mu ngabo z’igihugu na Polisi.

Abana bagaragaje ko bakunda abasirikare
Abana bari bashagaye umupolisi bamuhobera

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Nikuzwe says:
    October 21, 2022 at 10:22 am

    None bategura ibitari kuri program?cyaba ari ikibazo bitari kuri level y’abana.

    Njye ikibazo nkibona mu isomo rya biology S3 program ni ndende cyane ukurikije period igenewe mu mwaka.

    Reply
  • Claude says:
    October 22, 2022 at 7:40 am

    Ibyo bategura biri kuri program ikibazo ni program itari kurwego rwabana, urebye nka physics S3 kugirango umwana ayumve sinzi

    Reply
    • Dusabe says:
      October 22, 2022 at 1:40 pm

      Uretse umwana c burya mwalimu yapfa kujya kuyigisha atabanje kuyicaraho?unit15 ?mu masaha 4 mu cyumweru?

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi

Perezida Donald Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe za…

Abasirikare b’u Rwanda bari bagiye gutanga ubutabazi muri Jamaica bagarukanye ishema

Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda bari berecyeje muri Jamaica mu butumwa bw’ubutabazi…

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

Perezida wa Madagascar, Col. Michael Randrianirina yatangaje ko Mamitiana Rajaonarison ari we…

Kenya yemeje ko u Burusiya butazongera kujyana abenegihugu bayo mu ntambara yo muri Ukraine

Minisitiri w’Intebe wa Kenya akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, yatangaje…

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?