BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > “Naba ntwite cyangwa ntatwite bitwaye iki?”, Gahongayire asubiza abibaza ku ifoto ye

“Naba ntwite cyangwa ntatwite bitwaye iki?”, Gahongayire asubiza abibaza ku ifoto ye

admin
Last updated: December 28, 2022 6:52 pm
admin
Share
SHARE

Ifoto y’umukozi w’Imana, Aline Gahongayire aherutse gushyira kuri Status ye ikomeje kugarukwaho mu itangazamakuru, UMUSEKE wagiranye ikiganiro kihariye n’uyu muhanzikazi uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ntiyaduhakanira cyangwa atwemerere ibyo gutwita kwe.

Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo ziramya zigahimbaza Imana ukunzwe mu Rwanda

Mu kiganiro Aline Gahongayire yahaye UMUSEKE yavuze ko, iby’inkuru zanditswe yabibonye, ariko ko nta cyo yabivugaho kindi.

Ati “Mwabonye statut mwandika ibibarimo! None se nkubaze naba ntwite cyangwa ntatwite bitwaye iki? Ni icyaha?”

Igikomeje kwibazwaho kuri iyo foto ni amagambo agira ati “Abazumva iyo nkuru bazafatanya gushima Imana itarambirwa kugira neza.”

UMUSEKE wamubajije icyo aya magambo akomeye ashatse kuvuga, ati “Urabona iriya foto ari iyavuba? Yenda iyo nkuru ni iy’umuzuko w’umwana wange wapfuye, kuko ndi umugore watwise…” 

Tumubajije ku magambo aherekeje iriya foto, Aline Gahongayire ati “Ntabwo njya nandika amagambo yoroheje kuko ntayo ngira, ….”

Umwe mu bavuze ku ifoto ye

 

Byaba ari ugushaka kuvugwa mu itangazamakuru?

Umwe mu bantu bakurikirana amakuru y’umuhanzikazi, Aline Gahongayire, yabwiye UMUSEKE ko bishobora kuba ubutumwa akunzekunyuza kuri Status ze, ari ugushaka “gutwika” (gushaka kuvugwaho cyane).

Gusa, yarigaruye avuga ko uyu mukozi w’Imana amaze igihe aca amarenga yo kuba yitegura umwana.

Yagize ati “Ni ugutwika…ndababonye ntabwo mujya mukurikirana Aline, Aline yatangiye kuvuga ibintu byo gutwita kera, atangira kubivuga ntiyari abyizeye, ubu yashyize iriya foto hanze ashobora kuba abyizeye neza, mujye mureba kuri stutus ze! Amaze iminsi ari guca amarenga ko yaba atwite, ko yitegura kwakira umwana!”

Yakomeje agira ati “Mu isezerano afite, Imana yamubwiye ko azabyara impanga, ariko ntabwo nzi niba ari zo atwite!”

Nyamara UMUSEKE wabajije Aline GAHONGAYIRE, impamvu adakura abantu mu rujijo.

Ati “Ubwo icyo mwimajinnye (mwatekereje) ntacyo nahinduraho, ntabwo urwana na imagination! Nimwumva iyo nkuru …ni confusion (urujijo) nyine, mukomeze muba-confusinge (mubashyire mu rujijo).”

Mu bitekerezo byagiye bitangwa ku ifoto ya Aline Gahongayire, ni uko bamwe bavuga ko gutwita ari ibisanzwe, ndetse ko nta we ukwiye gucira urubanza undi ngo yatwise.

Aline Gahongayire yaciye amarenga ko atwite inda y’imvutsi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
17 Comments
  • nkomeza says:
    December 28, 2022 at 7:10 pm

    Reka nsubize Gahongayire: Kuba utwite utarateye igikumwe,nyamara wiyita “umurokore”,ni icyaha cy’ubusambanyi ku Mana ubeshya ko uyikunda.Nkuko 1 Abakorinto 6:9,10 havuga,abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,harimo n’abasambanyi,ntabwo bazaba mu bwami bw’Imana.Reka rero kuvuga ngo “bitwaye iki”.Jya utinye ikintu cyose cyakubuza kuzuka ku munsi wa nyuma,ugahabwa ubuzima bw’iteka.

    Reply
    • Alain says:
      December 28, 2022 at 7:55 pm

      Gusa ntabwo twamucira urubanza kuko uwiyise umukiranutsi aba yise Imana inyakinyoma kuko ntekereza ko natwe dufite intege nke

      Reply
      • Anonymous says:
        December 28, 2022 at 11:33 pm

        ubwo se ushatse kuvuga ko ushyigiye ko umukozi witiriwe izina ry’Imana yasama inda nta mugabo afite bashakanye urabishyigikiye???

        Reply
    • Mukeshimana says:
      December 29, 2022 at 5:45 am

      Umusubiza iki se Hari icyo akubajije ?muzi kwishyirahejuru . Wowe umusubiza se nturi umuntu ntiwabaye umuburi ni amaraso; kwitwaza imana murabishoaboye imana ntabwo irobanura kubutoni mujye mubimenya ko uko ibishatse Niko ibikora

      Reply
    • mahoro jack says:
      December 29, 2022 at 8:10 am

      Wahaye abantu amahoro ukazazuka wenyine ariko? Imizuko y’abayehova nayo iri mu biteye stress muri ibi bihugu byarindagijwe n’amadini. Ku mugani niba atwite cg adatwite bibatera iyihe muzunga? Muve mu manjwe mujye mu kazi!

      Reply
    • BYINZUKI Jean Baptiste says:
      December 29, 2022 at 8:50 pm

      Uyu mugore cyangwa umukobwa umwirato n’ubwibone bwe nubwa kera.

      Ok twemere ko gutwita ari byiza….ariko se gutwita nta mugabo uzwi ufite kandi usanzwe wiyemera nk’umukozi w’Imana byo bisobanuye iki?

      Aline we ujye wibuka ko Imana ikura umuntu kure……ujye wibuka ukiga kuri Remera Catholique ukitwa NDOMBOLO…Lol.

      Gabanya kwihagararaho rwose warakosheje………

      Reply
  • David says:
    December 28, 2022 at 8:09 pm

    Hhhhh Imana niyo izi ibyacu

    Reply
  • danny says:
    December 28, 2022 at 10:35 pm

    nta rwenya nkurwo nta nogutwika kumukozi w,Imana ku ngana gutyo nta nigisubizo nkicyo naba ntwite naba ndatwite bitwaye iki?uwamenye Imana yego ni yego oya ni oya erega ntawe utagwa mumutego mayi.kandi IMANA YANGA UTIHANA .

    Reply
  • David says:
    December 28, 2022 at 11:03 pm

    Uretseko ntansbyacitse cyane da.Abiyita abarokore bomurinominsi nibo bakora ibibi kurenza abandi.ibyo tumaze kubimenyera.Atwite cg abireke umubiri n’uwe.

    Reply
  • Dukuzeyezu Pascal says:
    December 29, 2022 at 6:32 am

    Erega mukwiye kumenya ko kuba umuntu yaririmba goaspel ntibisobanuye ko akijijwe. kuririmba nimpano mugomba kubitandukanya nimbuto zagakiza umuntu yera.murakoze.

    Reply
    • Anonymous says:
      December 30, 2022 at 1:40 pm

      Kabisa rata

      Reply
  • Alias says:
    December 29, 2022 at 6:56 am

    Ibyo gusambana , gutwita , ….kuri uyu gahonga

    Yire No ku bandi bose nta gitangaje kirimo kuko birakorwa ! Ariko icyo ndi kwanga ni uburyo yirirwa asakuriza abantu NGO agakiza, yesu, turakijijwe, twe tuvugana n’Imana …ageze n’aho avuga ngo Imana niyo yamubwiye ko azabyara ,bla bla bla… Araje avuge ko ari n’Imana yamwohereje gusambana!
    Gahonga yire uyu yiyira umukozi w’Imana pe nyamara wareba agasuzuguro agira iyo avuga ! None NGO no gutwita kuri we ntacyo bitwaye! Yes ; bivuze NGO nirwo rugero aha abamukurikira!
    ” bible iti ” UHISHA IBICUMURO BYE NTAZAGUBWA NEZA NAMBA UBYATURA AKABIREKA AZEMERWA N’IMANA YAMUREMYE!
    Ibi rero nibyo byangisha , bisuzuguza …abantu iyobokamana , bati puuuuu byabindi burya ni akavuyo naba nyirabyo ntabwo babyubaha

    Reply
  • Boys says:
    December 29, 2022 at 8:24 am

    Gutwita mbona Ari uburenganzira bwe

    Reply
  • Patrick says:
    December 29, 2022 at 7:18 pm

    Umuntu wese uryamana nu mugabo cg umugore batashakanye ABA asambanye. Ubwo Aline nareke kwihesha amahoro niyihane ave muribyo

    Reply
  • Hh says:
    December 29, 2022 at 9:10 pm

    Kuba yavuze ngo atwite byaba bitwaye iki ntago ibyo bivugwa n’ umwana w’ Imana. Cyane ko isezerano yasezeranye n’ umugabo wa mbere ko bazatandukanywa n’ uruofu cyangwa Yesu agarutse. Bivuzeko atemerewe gushaka undi mugabo uwa mbere akiriho kabone naho amategeko yo mu isi yaba yarabatanije. Ariko amasezerano basezeranye imbere y’ Imana aracyari ihame.

    Reply
    • Luna says:
      December 29, 2022 at 9:36 pm

      Muraho neza. Umugabo we yashatse undi mugore baranashyingiranwa muri 2019.

      Reply
  • Anonymous says:
    December 30, 2022 at 5:29 am

    Niyumwukawera.muram ushakabwicyi

    Reply

Leave a Reply to mahoro jack Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki

1 Min Read
Imyidagaduro

Ciara yahawe ubwenegihugu bwa Bénin

2 Min Read
Imyidagaduro

Burikantu wari ukurikiranyweho gufungirana abakobwa mu nzu yarekuwe

1 Min Read
Imyidagaduro

Burikantu akurikiranyweho icyaha cyo gufungirana inkumi ebyiri

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?