BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Musanze: Padiri ushinja Kiliziya uburyarya n’ubwirasi, yahisemo kwegura

Musanze: Padiri ushinja Kiliziya uburyarya n’ubwirasi, yahisemo kwegura

admin
Last updated: December 20, 2022 4:16 pm
admin
Share
SHARE

Padiri Niwemushumba Phocas wo muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yanditse ibaruwa imenyesha Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana ko asezere ku mirimo ye yo gukomeza kuba Umupadiri.

Padiri Niwemushumba Phocas ngo amaze igihe asesengura asanga adakwiye kuguma ari Padiri

Mu ibaruwa uwo Padiri Niwemushumba Phocas wari umuze imyaka 15 aragiye intama za Kiliziya Gatolika, yanditse ku wa 6 Ukuboza 2022, yamenyesheje Musenyeri Harolimana ko yafashe umwanzuro wo kudakomeza iyo mirimo.

Yagize ati “Nyiricyubahiro Musenyeri, mbandikiye iyi baruwa mbamenyesha umwanzuro wanjye. Igihe maze mu Burayi cyampaye umwanya wo gufungura amaso, kureba, gutekereza, gusesengura no gusenga Imana amanywa n’ijoro, no kumva ubuzima mu kuri kwabwo.

Ndabamenyesha ko ntakiri mu murongo wo gushyigikira, mu budahemuka n’ubwitange uburyarya n’ubwirasi mwateje imbere mu migenzereze yanyu.”

Muri iyi baruwa kandi Padiri Niwemushumba yifashishije imirongo myinshi yo muri Bibiliya, hari aho yifashishije amagambo aboneka muri Matayo 5, 20.

Agira ati “Kandi ndababwira ko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’ukw’Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu Ijuru.”

Uyu mupadiri yakomeje avuga ko agiye mu buzima bubohotse.

Padiri Niwemushumba asanzwe aba muri Autriche aho yigaga muri Kaminuza ya Vienne, ari naho yandikiye ibaruwa y’ubwegure bwe tariki ya 6 Ukuboza, 2022.

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
37 Comments
  • Kumiro Jean says:
    December 20, 2022 at 5:03 pm

    Kwivumbura ni ikimenyetso cy’uburere bubi !

    Reply
    • gasana says:
      December 21, 2022 at 5:22 pm

      Iki ni icyemezo gihuje nuko Bible idusaba.Amadini yose y’ikinyoma,bible iyita “Babuloni Ikomeye”.Muli Ibyahishuwe 18:4,Imana idusaba “gusohoka” mu madini y’ikinyoma,kugirango tutazarimbukana nayo ku munsi w’imperuka.Nubwo amadini yiyita ko akorera Imana,bible yerekana ko ayo madini akorera Shitani.Imana idusaba “gushishoza”,aho gupfa kujya mu madini yose abonetse.Soma 1 Yohana 4:1.Yezu yerekanye ko amadini menshi ajyana abantu mu kurimbuka.Soma Matayo 7:13,14.Dore bimwe mu byerekana Uburyarya bw’amadini: Kwigisha ibinyoma bidahuye na bible.Urugero,kwigisha ko Imana ari ubutatu.Mu gihe Yezu n’Abigishwa be bigisha gusenga Imana imwe gusa ishobora byose,Se wa Yezu witwa Yehova (Matayo 4:10;Yohana 14:28).Kurya amafaranga y’abayoboke bayo,mu gihe Yezu yadusabye gukorera Imana ku buntu (Matayo 10:8),Kwivanga muli Politike n’intambara,etc…

      Reply
  • Sisi says:
    December 20, 2022 at 5:34 pm

    Undi Ruther wumunyarwanda arabonetse.Erega Urwanda ruzabonekamo intwari zikomeye.

    Reply
    • Anonymous says:
      December 21, 2022 at 8:47 am

      Rutheri se abo yasize ubwo butungane barabufite? Kiruta ni ugushishoza aho kwihutira guca imanza Padiri avuka mu bantu nawe yashukika nk’abandi bose

      Reply
  • Akim says:
    December 20, 2022 at 6:04 pm

    Yanze gukomeza kwishushanya, aribohora!

    Ni umunyakuri!

    Ariko byari kuba byiza iyo inyandiko ye yose itangazwa n’iki kinyamakuru, abasomyi bakarushaho gusobanukirwa ibirego ashinja Nyiricyubahiro Musenyeri we.

    Ni ukureba niba uburyarya buvugwa na Padiri ari ubwa Kiliziya Gatolika cyangwa se niba ari ubw’umuntu ku giti cye nk’umuntu nyine!

    Reply
    • Mwubahamana says:
      December 20, 2022 at 7:12 pm

      Kumiro we nawe wabonye ko udafite ukuri uhisha izina ryawe,ariko kwit’umuntu udafite uburere sinzi ko wowe uba ubufite.uyu mupadili yagiye kwiga iBurayi kdi ibyo yahuriyeyo nabyo Wenda binaturuka iyo avuka ntabyo uzi.rero mureke yanze kuba imbohe y’ibyo atemera,kdi kuba Padili Si Biblia ahubwo n’amahame y’idini ibintu bidafite aho bihuriye n’ubwami bw’Imana nzima

      Reply
    • Jean Musa says:
      December 21, 2022 at 3:36 am

      Indero yo mw’i Seminari Nkuru ifata imyaka ihagije yatuma wifata ukareka kw’idoga. Yezu yatoye intumwa ze mu bacumuzi. Padiri Niwemushumba noneho agiye guhura n’abantu b’indyadya mu buzima bwohanze. “QUO VADIS?” “There is no green grass..” where he is going. Eglise catholique irabimenyereye kubona abavamwo. Sinzi ko byari ngombwa kubigira “Public.” Ariko ni amahitamwo ye. Ubwo Yumvise aruhutse. “

      Reply
  • Ma Euro says:
    December 20, 2022 at 6:43 pm

    Abantu baba muri Autriche bazadufashe kumenya neza uko yitwaye muri ayo mashuli yari yaroherejwemo na Kiliziya, akaba ayitengushe yarabashije kwiga ububi bwayo. Cyokora wasanga wenda ukwigenga ko kuba mu burayi bwaratumye yumva yarageze aho yikorera ibyo ashaka, akaba ashatse impamvu zo gutuma abivamo ngo yikomereze ubwo buryohe.

    Gusa ndababaye cyane kuko, Phocas muzi yiga mu iseminari muri Nkumba ndetse angira inama zatumye nanjye ngira imbaraga zo gutsinda Primaire, nongeye kumubona ari umu Fratri kuri Janja mpiga. Nongeye guhura nawe Muhereza yarabaye Padiri mu missa yo gushingura Callixte i Vienne.

    Gusa, ndumva hari ikibazo yaba yaragize kuko ibyo yatangaje nta munyabwenge wabivuga, cyane ko Communaute yarwanyije iyobowe na Roho Mutagatifu.

    Reply
    • Kale says:
      December 20, 2022 at 7:19 pm

      Rero abantu nibagira intege nke bajye babyemera ariko bere gushakisha izindi mpamvu zidafatika kuko nicyo aricyo ubu abikesha kiliziya yakagombye kuyishimira. Yahawe ubupadiri akuze bihagije kandi ntiyabihatiwe. Ubu rero niba aribwo akuze akamenya ubwenge ndumva nubundi ntacyo yakoraga mu gipadiri

      Reply
    • Anonymous says:
      January 3, 2023 at 8:09 am

      Dufatanye dusenge ubutaretsa, kuko umwanzi shitani akomeje gusenya Kiliziya ahereye ku nzego nkuru zayo kugira ngo n’ abandi bacike intege.

      Reply
  • Anonymous says:
    December 20, 2022 at 8:46 pm

    Nyagasani namwiyereke iteka aruhukire mu mahoro

    Reply
  • Jack says:
    December 20, 2022 at 8:47 pm

    Ubuprotestant ntibwahambwe, buracyariho kandi ba Luther bazagumya bahamye ukuri. Hakenewe abanyakuri bavuga ukuri hatitawe uko la majorité (uruhande rwa benshi) ibibona.

    Reply
    • Jeanne Uwamahoro says:
      December 22, 2022 at 6:39 am

      Imana ikeye abagabo nyabagabi batagurwa ntibagurisshwe nka ba ruteri bahakanye inyigisho n’uburyarya bya Roma . Ni ukuri kose usibye nuwo mupadiri wabaye intwari agafata umwanzuro hari n’abandi benshi biteguye gusohoka muri Roma bayobowe na mwuka wera . Imana imukomeze kd ntizamukoza isoni

      Reply
  • Anonymous says:
    December 20, 2022 at 8:51 pm

    Uyu mupadiri nagende rwiza atagize ibyo yitwaza kuko aho ageze ni imbaraga za Nyagasani,nibayumva yaragezeyo naryoherwe ariko yibukeko hari ingororano nyuma y’ ubu buzima.

    Reply
  • David says:
    December 20, 2022 at 8:58 pm

    Wowe witwa Kale nkusubize.Ntabwo icyaricyo ubungubu agikesha kiliziya Gatolika aragikesha Imana.Koko Imana niyo ishobora byose.Imana niyo imugize uwariwe si kiliziya.Buriga haribyinshi yabonye abonabitagenda neza afata umwanzuro we.

    Reply
    • Anonymous says:
      December 20, 2022 at 9:08 pm

      Iyo umuntu agize icyo ageraho akigejejweho n’undi niwe uba umugize.wishaka gukama ikimasa rero ngo uvuge ibitagaragara.ubuhanga afite abukesha kiliziya kuko ntiyiyohereje kwiga iburayi.

      Reply
  • Jmv says:
    December 20, 2022 at 9:08 pm

    Namahitamoye kandi ya itekerejeho neza
    Azi ibyakora

    Reply
  • Kadogo says:
    December 20, 2022 at 9:37 pm

    Murakoze kuri commentaires murimo gutanga ariko hari icyo mutagomba kwibagirwa. Kuba mwese muvuga ngo padiri nuko Kiliziya yabimuhaye! Icyo tucyumve gutyo. Hanyuma kuba abivuyemo ntabwo ari igitangaza ahubwo mwibaze ngo igihe yahereye yiga imyaka igashira ingana na 1/2 wenda cy’imyaka ye azi ubwenge yakoraga iki? Ubwenge afite kuki butamweretse kare icyo akora? Muhumure siwe wagombaga gucungura Kiliziya. Niba ariwe utahuye ubwo buryarya bwayo Imana ishimwe tubonye umucunguzi. Ariko abazi ibya Kiliziya muhumure siwe uzayisenya.

    Reply
    • Manirafasha says:
      December 20, 2022 at 10:52 pm

      Ibyo uvuga ni ukuri, N’amarembo y’ikuzimu ntazayisenya, kuko yubatse ku rutare,
      Kandi Nyagasani amugenderere, niyipfire rwiza

      Reply
  • Manirafasha Anaclet says:
    December 20, 2022 at 10:53 pm

    Ibyo uvuga ni ukuri, N’amarembo y’ikuzimu ntazayisenya, kuko yubatse ku rutare,
    Kandi Nyagasani amugenderere, niyipfire rwiza

    Reply
  • Reina says:
    December 20, 2022 at 10:53 pm

    Nshimishijwe n uko benshi muzi kureba kure. Messages zanyu ziranyubatse nanga kugenda ntavuze.
    Padiri nyapadiri ntiyasebya Kiliziya. Umubyeyi wawe aramutse afite defaut ntiwamutorera abagabo.

    Reka tubiharire Yezu we mucamanza w Ukuri. Azakwitira ibingana n ibyo umukoreye.

    Uhumure ububi bw abantu si bwo bubi bwa Kiliziya. Kurikira Imana wihebeye niba koko ukiyihebeye ibindi ubiyiharire ni umucamanza utabera.

    Cyakoze izi messages zose zirakwigisha gusa ntukuke umutima ushikame kigabo, Padi

    Reply
  • Albert says:
    December 20, 2022 at 11:08 pm

    Mubantu bose habamo abantu bose ubwo nawe wasanga yararigase kubuki bujya koko uwanyagiwe araninyarira pe! ntakundi bamufashije kwifasha ubwo nyine yashatse kurongora icyo utumva niki yamaze gu savinga cash.

    Reply
  • kagwigwi says:
    December 20, 2022 at 11:44 pm

    Ubwo Yezu yanengaga kandi akagaya abafarizayi n’abigishamategeko ibi byamuviriyemo kwicwa no kwangwa nabo ndetse n’imbata zabo zakurikiraga buhumyi. Iyi kiriziya igeze aho yemera ubutinganyi,ikaba igeze aho abayihagarariye abenshi ari abatinganyi,basambanya abana ku ngufu n’andi mafuti nk’ay’ingurube kuba uyu mugabo abibonye agasanga adakwiye kubigumamo ndabona abasaba ko abambwa mwabaye agahiryi. Aramaze! Kiriziya ifatirana abantu bakiri impinja ikabahanagura mu mutwe niba aho agereye ahahuriye n’imigenzo mibi inyuranya n’imyemerere cg akaba mu Rwanda yarasanze kiriziya yarabaye igikoresho cya poritiki none akaba abishingutsemo njye namubwira nti “uri umuntu w’umugabo”!

    Ubugabo butisubiraho bubyara ububwa!

    Reply
  • LEO says:
    December 21, 2022 at 7:27 am

    Icyemezo wafashe ni cya kigabo Padi erega buri wese azisobanura imbere yi ntebe y’Imana ntabwo hazahamagarwa amadini ngo abayarimo bose binjire niyo mpamvu ibyo wakoze aribyo bikwiriye umukristo IMANA ishobora byose igukomeze kandi ikomeze ikwagure muri urwo rugendo rwo gukiranuka kugeza imperuka.

    Reply
  • Fernandel says:
    December 21, 2022 at 7:51 am

    Bana banjye, iki ni igihe cy’iherezo. Mwigeze kumva ko Umwanzi urwanya Kristo agiye kwaduka. Ndetse n’ubu abarwanya Kristo bamaze guhaguruka ari benshi, ni na cyo tumenyeraho ko ari igihe cy’iherezo. 19Abo bavuye muri twe, icyakora ntibari abacu by’ukuri, kuko iyo baba abacu baba baragumanye natwe, ariko kwari ukugaragaza ko atari abacu uko bangana. (1 Yohani 2: 18-19)

    Reply
  • Anonymous says:
    December 21, 2022 at 9:18 am

    Manaweeeeee birababaje gusa niminsi yanyumape

    Reply
  • Rukundo says:
    December 21, 2022 at 9:35 am

    Wama kwegura no kuva mu byo wumva utemeranya nabyo, si iby’uyu mupadiri gusa no mu yandi ma services bibayo; uyu ni uko yanditse. Abadashyirwa mu bitangazamakuru n’abatandika ko beguye nibo benshi. Kandi umunyarwanda avuga ngo, “ubugabo butisubiraho ….”? Uzuza uko ubyumva.

    Reply
  • agaciro peace says:
    December 21, 2022 at 10:53 am

    hhhh, ngo imyaka amaze i Burayi niyo yatumye atekereza??? Uyu se nawe yinjiye mu cyiciro cy’abumva ko Imana iba mu Burayi? Numva ari uburenganzira bwe kuva mubyo yarahiriye akanigisha iyo myaka yose ariko si ngombwa kuvamo atukana. Niba hari itunda wariyeho ukumva waracikanwe rwose good luck ariko sinibaza ko ubu aribwo Kiliziya yakureze ihindutse abirasi n’ibindi wanditse. Ubundi umuntu wize arangwa no kuba smart mu mvugo no mu myitwarire.

    Reply
  • Jado says:
    December 21, 2022 at 11:42 am

    Abenshi mwaciriye urubanza uyu muvandimwe mukurikije imyizerere yanyu!nimumuhe amahoro kuko na Yezu abenshi twemera amateka atwereka ko mu gihe cye abanyamadini yicyo gihe hafi ya bose baba abari abayobozi nabayoboke rutajyaga imbizi! Nimumenye ibyanyu rero

    Reply
  • Jado says:
    December 21, 2022 at 11:45 am

    Ntago yatangaje ko yagiranye ikibazo n Imana yakigiranye nabantu,ninde se wamutera ibuye kuricyo

    Reply
  • Kaje says:
    December 21, 2022 at 12:36 pm

    Mwaramutse Bavandimwe,ariko ko murenganya uyu mupadiri koko harya umuntu ufite imyaka iri hejuru ya 45 wavukiye muru Rwanda akaba azi amateka ya kiliziya gatorolika guhera kubayozi bayo babazungu kugeza aho tuboneye abapadiri babirabura,ukareba ukuntu batobye uru rwanda kuva igihe cy ubukoroni kugeza kuri Genocide ukareba ukuntu babaga bari mu bimbere mu gutanya abantu kugeza aho nabo ubwabo padiri yica undi,masela akica undi,umukiristo akica undi,wagirango uwo byananira akayivamo wamutera ibuye,ikibazo tugira nuko ikibaye kuri mugenzi wawe uba wumva wowe ntacyo kikubwiye,naho ubundi wenda ibyo yahuye nabyo mwebwe mumugaya muhuye nabyo harubwo mwakora ibirenze ibyo yakoze,nimumuhe amahoro,rata Uwiteka abane nawe ibihe byose.

    Reply
  • Desire bahati kambale says:
    December 21, 2022 at 1:31 pm

    Hhhhhh ariko mana. Ngo imyaka maze iburayi niyo inteye guhangara Musenyeri utarahiriwe no kwerekezayo. Twe imyaka tumaze mu burayi uyongereyeho iyo tumaze muri America, bamwe turi gutekereza kwiyegurira Imana. Ishya n’ihorwe musaseridoti, aho wiyambitse ubusa muri winter. Genda ubana na frostbite. Umwana iyo aririye urwembe urarumuha akarukoze icyo ashatse. Yarumira, upfa kuba warimuhaye ngo anezerwe.

    Reply
  • Anonymous says:
    December 21, 2022 at 1:59 pm

    Mwiriwe ndabona nta byacitse ibi birasanzwe aho kugirango agire ibyo yangiza yasezera akajya mubye yeruye bititirirwa izina rya padiri Byose biba Yezu yabibonye afite ni

    Reply
  • Isumbingabo says:
    December 21, 2022 at 3:11 pm

    Inshingani z’abapadiri zibangamiye cyane ubwisanzure bw’ikiremwamuntu, umuntu utari indyarya ntiyabushobosa 100% gusa arko Wenda Hari imibare mike ibishoboka, arko ndamwemeye yanze gukeza kubeshya ageze ikirenge mucya Martin Luther ,ni intwari Kuba mu buzima bw’ikinyima igihe kirekire ni ugutsindwa kubi.

    Reply
  • rwagatera says:
    December 21, 2022 at 5:24 pm

    Uyu mupadiri yavuze ukuli.Umuntu utabona uburyarya bw’amadini,arahumye.Urugero,nkuko ibinyamakuru byinshi bivuga,abapadiri ibihumbi byinshi bijya mu busambanyi.Bafite abana n’abagore.Bivanga cyane muli politike.Byitwa ko bakorera imana.Nyamara iyo basomye Misa,bandikirwa amafaranga.Bishyuza amafaranga umuntu wapfuye ngo bamusomere Misa,etc…Bigisha ibinyoma.Urugero,babeshya ko Yezu yavutse le 25 December,ko Maliya nta bandi bana yabyaye.Nyamara Matayo 13:54-56,havuga amazina ya bashiki na barumuna ba Yezu.This is dangerous and pure hypocrisy.Muli make,bayobya abantu bagera hafi kuli 2 milliards (billions).

    Reply
  • Anonymous says:
    December 22, 2022 at 12:15 pm

    Yaba woe yumva ko padiri yakoze amakosa, Yaba woe umushigikiye, mwese mutuze buri wese urebe imbere ye heza. Kandi wirindi gucira urubanza abapadiri cg kiliziya muri rusange. Ikorere umusaraba wawe urebeko uwugeza Aho ugomba kuwugeza. Ikindi Kandi singombwa ko icyemezo ufata cyose kunjya ku karubanda setu

    Reply
  • UWIZEYIMANA says:
    January 3, 2023 at 8:11 am

    Dufatanye dusenge ubutaretsa, kuko umwanzi shitani akomeje gusenya Kiliziya ahereye ku nzego nkuru zayo kugira ngo n’ abandi bacike intege.

    Reply

Leave a Reply to Desire bahati kambale Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Brunei

1 Min Read
Politike

RDC yashyizeho komisiyo idasanzwe ishinzwe gusuzuma icyemezo cyo gukuraho ubudahangarwa  Joseph Kabila .

1 Min Read
Politike

Minisitiri Kayikwamba yongeye gushinja u Rwanda guhungabanya umutekano wa DRC

3 Min Read
Politike

Algeria yirukanye abakozi 15 ba Ambasade y’u Bufaransa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?