BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Mar 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Musanze: Babiri bafatanywe amacupa 6600 y’imitobe ya Novida ya magendu

Musanze: Babiri bafatanywe amacupa 6600 y’imitobe ya Novida ya magendu

admin
Last updated: September 26, 2022 10:26 am
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Musanze abantu babiri binjije mu gihugu magendu y’imitobe ya Novida, ivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Amacupa 6600 ya y’imitobe ya Novida yafashwe yinjiye mu gihugu mu buryo butemewe

Abafashwe ni uwitwa Girimbabazi Fiona w’imyaka 28 y’amavuko na Nsengiyumva Eliezer w’imyaka 37, bafatiwe mu gipangu giherereye mu mudugudu wa Nyamuremure, Akagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza, aho bari bamaze kwinjiza coaster ipakiyemo imifuka 55 ya Novida.

Aba bombi batawe muri yombi ku wa gatandatu tariki 24 Nzeri 2022 niyo mitobe ya Novida ivanywe i Bugande hifashishijwe inzira zitemewe zizwi nka Panya.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko kugira ngo bafatwe, byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati ”Nyuma yo kwakira amakuru aturutse ku muturage ko hari imodoka ya Coaster ipakiye imifuka myinshi bicyekwa ko irimo ibicuruzwa bya Magendu, twahise dutangira ibikorwa byo kubifata, nibwo twageraga ku gipangu baturangiye giherereye mu mudugudu wa Nyamuremure, tuhasanga imifuka 55 irimo amacupa 6600 ya Novida yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu, Girimbabazi ari we nyirayo n’umushoferi witwa Nsengiyumva bahita bafatwa.”

SP Ndayisenga yashimiye abaturage uburyo bakomeza gufatanya na Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha muri rusange batanga amakuru, yibutsa abakora ubucuruzi kwirinda kubukora mu buryo  bunyuranyije n’amategeko.

Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Muhoza kugira ngo hakomeze iperereza ku byo bakurikiranyweho.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’ Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019  rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa byo gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw’imisoro byifashishwa mu gusoresha; guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry’ubucuruzi bikozwe n’ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw’Imisoro ibitabo by’ibaruramari cyangwa kubyangiza; gukoresha ibitabo by’ibaruramari by’ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

IVOMO : RNP
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Iran yemeje urupfu rw’Umuyobozi w’Inama y’Umutekano yayo

Leta ya Iran yemeje ko Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano yayo, Dr. Ali Larijani,…

Musanze: Yafatanywe ibiro bisaga 6 by’urumogi arimo kurukwirakwiza

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 16 werurwe 2026,…

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi

Perezida Donald Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe za…

Abasirikare b’u Rwanda bari bagiye gutanga ubutabazi muri Jamaica bagarukanye ishema

Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda bari berecyeje muri Jamaica mu butumwa bw’ubutabazi…

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

Perezida wa Madagascar, Col. Michael Randrianirina yatangaje ko Mamitiana Rajaonarison ari we…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Ubutabera

Abagororwa 1874 bemerewe gufungurwa by’agateganyo.  

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?