BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Musanze: Babiri bafatanywe amacupa 6600 y’imitobe ya Novida ya magendu

Musanze: Babiri bafatanywe amacupa 6600 y’imitobe ya Novida ya magendu

admin
Last updated: September 26, 2022 10:26 am
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Musanze abantu babiri binjije mu gihugu magendu y’imitobe ya Novida, ivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Amacupa 6600 ya y’imitobe ya Novida yafashwe yinjiye mu gihugu mu buryo butemewe

Abafashwe ni uwitwa Girimbabazi Fiona w’imyaka 28 y’amavuko na Nsengiyumva Eliezer w’imyaka 37, bafatiwe mu gipangu giherereye mu mudugudu wa Nyamuremure, Akagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza, aho bari bamaze kwinjiza coaster ipakiyemo imifuka 55 ya Novida.

Aba bombi batawe muri yombi ku wa gatandatu tariki 24 Nzeri 2022 niyo mitobe ya Novida ivanywe i Bugande hifashishijwe inzira zitemewe zizwi nka Panya.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko kugira ngo bafatwe, byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati ”Nyuma yo kwakira amakuru aturutse ku muturage ko hari imodoka ya Coaster ipakiye imifuka myinshi bicyekwa ko irimo ibicuruzwa bya Magendu, twahise dutangira ibikorwa byo kubifata, nibwo twageraga ku gipangu baturangiye giherereye mu mudugudu wa Nyamuremure, tuhasanga imifuka 55 irimo amacupa 6600 ya Novida yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu, Girimbabazi ari we nyirayo n’umushoferi witwa Nsengiyumva bahita bafatwa.”

SP Ndayisenga yashimiye abaturage uburyo bakomeza gufatanya na Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha muri rusange batanga amakuru, yibutsa abakora ubucuruzi kwirinda kubukora mu buryo  bunyuranyije n’amategeko.

Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Muhoza kugira ngo hakomeze iperereza ku byo bakurikiranyweho.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’ Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019  rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa byo gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw’imisoro byifashishwa mu gusoresha; guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry’ubucuruzi bikozwe n’ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw’Imisoro ibitabo by’ibaruramari cyangwa kubyangiza; gukoresha ibitabo by’ibaruramari by’ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

IVOMO : RNP
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Umukozi ushinzwe ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali arafunzwe

2 Min Read
Ubutabera

Ubujurire bwa Kazungu Denis bwateshejwe agaciro

2 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?