BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 8, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Muhanga: Itsinda ry’abakristo ryubakiye inzu umukecuru wasenyewe n’ibiza

Muhanga: Itsinda ry’abakristo ryubakiye inzu umukecuru wasenyewe n’ibiza

admin
Last updated: November 1, 2022 6:48 am
admin
Share
SHARE
Itsinda ry’abakristo bo mu Itorero Présbyiteryienne mu Rwanda, babarizwa muri Paruwasi ya Rukamiro batashye inzu bubakiye Umukecuru ibiza buherutse gusenyera inzu.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline ashyikiriza inzu Mukagasana Yozefa wasenyewe n’ibiza

Itsinda rigizwe n’abagabo ndetse n’abagore basengera mu Itorero Présbyiteryienne mu Rwanda, niryo ryubakiye umukecuru inzu kubera ko iyo yari atuyemo yasenywe  n’ibiza mu mvura y’itumba  y’umwaka  ishize wa 2021.

Aho batuye ni mu Murenge wa Nyarusange mu bice by’icyaro uvuye mu Muhanda mugari wa Kaburimbo.

Past Nyiraneza Albertine Umuyobozi w’Itorero Présbyitery ya Gitarama, avuga ko babanje gushishikariza abayoboke babo kwibumbira mu matsinda kugira bivane mu bukene, babone uko bazajya bafasha bagenzi babo bafite ubushobozi bukeya kubuvamo.

Nyiraneza avuga ko uyu mubyeyi bubakiye, yari ariho mu buzima budashimishije kubera ko nta cumbi yagiraga kandi akaba yari aturanye n’abakristo babo.

Ati“Harimo uruhare rw’abagize amatsinda yo kwizigama no kugurizanya n’uruhare rw’Umufatanyabikorwa wacu ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere.”

Yavuze ko intego y’Itorero ari ukwigisha abakristo urukundo rushingiye ku bikorwa, kuko utabwira umukene ko Imana imukunda utabimugaragarije mu bikorwa.

Mukagasana Yozefa  wubakiwe inzu, avuga ko akazu gato kasenyutse yabagamo, kari gafite icyumba kimwe n’uruganiriro, ibiza biragasenya ntihasigara n’itafari rimwe.

Yagize ati “Umurenge wampaye icumbi mu gihe cy’umwaka, ubu biranshimishije kuba mbonye inzu kandi ikomeye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline watashye iyo nzu, avuga ko barimo gushakira amacumbi Imiryango irenga 90 idafite aho iba, hakaba n’indi 96 ifite inzu zitameze neza bifuza gusanira mbere yuko uyu mwaka w’ingengo y’Imali wa 2022-2023 usoza.

Ati “Turashimira Itorero EPR binyuze muri ayo matsinda, kuko inzu bubakiye uyu mukecuru yiyongereye mu  mubare w’abaturage bafite aho kuba uyu mwaka.”

Kayitare avuga ko  kubakirwa inzu ari kimwe, kubona icyo ayiriramo kikaba ikindi, ati “Tugiye kumushakira ikizamufasha kwirinda guhora ategeye amaboko abandi kandi turabikora mu minsi ya vuba.”

Inzu yubakiwe uyu mukecuru ifite ibyumba 3 n’uruganiriro, ikaba yuzuye ifite agaciro ka miliyoni 3 z’amafaranga y’uRwanda.

Inzu yubakiwe uyu muturage yuzuye itwaye miliyoni eshatu z’u Rwanda
Mukagasana Yozefa avuga ko amaze umwaka urenga acumbikiwe n’Umurenge akaba yishimiye kubona inzu
Bamwe mu bagize amatsinda yo kwizigama no kugurizanya mu Itorero EPR Paruwasi ya Rukamiro

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Habineze jeanbatisita says:
    November 1, 2022 at 7:22 am

    Ndashimira itoreryakoze igikorwa cyurukundo umwamimanazabahe ubwami bwijuru murakoze mugire ibihebyiza

    Reply
  • BIKORIMANAJoseph says:
    November 1, 2022 at 4:23 pm

    abanyamuryango twavugako ari nkorenezabandebereho(rolemodel)imana ibahe umugisha

    Reply

Leave a Reply to Habineze jeanbatisita Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?