BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 17, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Muhanga: Igiti cyagwiriye umunyonzi n’abo yari ahetse

Muhanga: Igiti cyagwiriye umunyonzi n’abo yari ahetse

admin
Last updated: August 24, 2022 5:51 pm
admin
Share
SHARE
Igiti batemaga cyishe Umunyonzi gikomeretsa bikabije abandi bantu babiri yari ahetse.
Impanuka y’igiti yahitanye umunyonzi ikomeretsa 2 mu buryo bukabije

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Cyeza.

Umunyonzi witwa Hakorimana Florent yagwiriwe n’igiti ahita apfa, abantu babiri yari ahetse kibavuna amaguru.

Igiti batemaga saa kumi n’igice z’umugoroba cyagwiriye umunyonzi wari uhetse abagenzi babiri bavaga mu Mujyi wa Muhanga berekeza mu Mudugudu wa Musengo.

Ababonye iyo mpanuka bavuga ko abapolisi  bahagaritse ibinyabiziga byose byavaga mu Mujyi wa Muhanga n’uwa Kigali kugira ngo igiti batemaga kitabigwaho.

Gitifu w’Akagari ka Kivumu, Niyonsenga Déogratias avuga ko yahageze impanuka ikimara kuba, akavuga ko icyo giti batemaga cyari giteje umutekano mukeya kuko babonaga gishobora kugwa ku bakoresha umuhanda.

Niyonsenga avuga ko Ubuyobozi bwasabye ko gikurwaho kitarateza Impanuka.

Ati “Mu gihe cyo gukurwaho twasabye inzego z’umutekano ko zidufasha gukumira ibinyabiziga n’abanyamaguru bakoresha uyu muhanda barabihagarika.”

Yavuze ko umunyonzi igiti cyishe bamuhagaritse arakomeza aragenda, bagakeka ko yatinye guhagarara kugira ngo batamufatira igari kuko ryari rihetse abantu babiri kandi bitemewe.

Niyonsenga avuga ko nyakwigendera Hakorimana Florent n’abo yari ahetse bageze imbere y’icyo giti gihita kibagwaho.

Yavuze ko batabaye basanga umunyonzi yapfuye naho abagenzi yari ahetse bavunitse amaguru.

Gusa hari bamwe bavuga ko uwo munyonzi bamuhagaritse yarangije kugera ahabereye impanuka.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Kivumu buvuga ko uwatemaga igiti ari mu maboko ya RIB kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Rukundo Kevin na mugenzi we Tuyishimire Jean D’Amour  bakomerekejwe n’igiti mu buryo  bukabije  bajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi kuvurwa.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twasanze bagiye gushyingura Hakorimana Florent.

Mbere yuko batema iki giti abahatuye bavuga ko bahoraga bikanga ko kizica abantu

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • lg says:
    August 24, 2022 at 8:48 pm

    Hali ibindi bishobora kuzateza impanuka ubuyobozi nibudahagurukira abantu bashishura biriya biti biteye kumihanda kugirango byume babivaneho inkwi ubuyobozi burabibona cyangwa ntibubibona cyangwa nabo munzego zibanze baba barimo kuko abayobozi bose ntihabura ubibona kandi biriya biti bifite akamaro gakomeye kuko bifata ubutaka dore ingero zahantu habiri kumuhanda Gakenke- Buranga uturutse hejuru umanuka * kumuhanda aho ni muli Nyamasheke babikora kumanwa uvuye Kirambo ugana kuli Pariki ya nyungwe urenze kuli HC Kirambo ibiti hafi yabyose nuko ubuyobozi buzagenzure ibyo mvuze kuko nikibazo cyo kwangiza ibikorwa remezo

    Reply
  • kanuma says:
    August 25, 2022 at 10:01 am

    Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,ibyubahiro,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba,tujye dushaka ubwami bw’imana cyane,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabyerekanye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana ko batazazuka.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.

    Reply
  • IBYISI NZABANDORA says:
    August 25, 2022 at 4:39 pm

    Ubu se koko utatemaga igiti afungiwe iki? Iperereza ibi bisaba ni irihe? Ababyumva munsobanurire. Ntiyahamagaye umunyonzi ango aze abona ko kigiye kugwa. Ibindi binyabiziga byari byakumiriwe we yanga guhagarara. Ubu arabazwa iki? Aba banyonzi njye mbona bakwiye amahugurwa bakabwirwa ko bakwiye kubahiriza amategeko ibindi binyabiziga byubahiriza. Nawe se ujya kubona ukabona muri traffic lights harimo umutuku bo bagakomeza bakagenda nk’ibisanzwe ahubwo bakanarushaho kwiruka kandi ubwo ariko bavundira ibinyabiziga byo mu byerekezo biromo icyatsi! Uyu yarizize njye mbabajwe n’abo asigiye ubumuga! Umuvandimwe watemaga igiti bamurekure atahe siwe wamuhamagaye!

    Reply
    • John says:
      August 25, 2022 at 5:19 pm

      Iperereza ni ngombwa kugira ngo hasuzumwe neza uko byagenze kuko ntabwo RIB yahita yemeza ibyo ba Gitifu n’abahisi n’abagenzi bavuze.

      Reply
  • Jeph says:
    August 26, 2022 at 6:36 pm

    Impamvu cyateje impanuka nuko cyarimo imiziro batabanje gukuraho

    Reply

Leave a Reply to Jeph Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi

Perezida Donald Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe za…

Abasirikare b’u Rwanda bari bagiye gutanga ubutabazi muri Jamaica bagarukanye ishema

Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda bari berecyeje muri Jamaica mu butumwa bw’ubutabazi…

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

Perezida wa Madagascar, Col. Michael Randrianirina yatangaje ko Mamitiana Rajaonarison ari we…

Kenya yemeje ko u Burusiya butazongera kujyana abenegihugu bayo mu ntambara yo muri Ukraine

Minisitiri w’Intebe wa Kenya akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, yatangaje…

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?