BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > MONUSCO yaretse gukorera by’igihe gito mu Mujyi wa Butembo

MONUSCO yaretse gukorera by’igihe gito mu Mujyi wa Butembo

admin
Last updated: August 19, 2022 4:23 pm
admin
Share
SHARE

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zagiye kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kanama 2022, zatangiye kuva muri umwe mu mijyi ikomeye mu gihugu nyuma y’imyigaragambyo yamagana izi ngabo.

Hirya no hino mu mijyi yo mu Burasirazuba bwa Congo habaye imyigaragambyo yamagana MONUSCO

Abanye-Congo bashinja MONUSCO kudatanga umusaruro muri iki gihugu aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kuvuka ari myinshi no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Agace bivugwa ko izi ngabo zaretse gukoreramo ubutumwa bwazo ni Butembo, umujyi w’ubucuruzi utuwe n’abagera hafi kuri miliyoni.

Ni hamwe mu habereye imyigaragambyo ndetse yaje kugwamo abaturage, ingabo za MONUSCO n’abapolisi b’umuryango w’Abibumbye.

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen. Constant Ndima yatangaje ko izi ngabo ndetse n’abakozi ba MONUSCO babarirwa 100 bari i Butembo bimutse ndetse hari kurebwa uko ibikoresho byabo na byo byose byakwimurwa.

Umuvugizi wa MONUSCO  muri ubwo butumwa bwo kugarura amahoro, Ndeye KhadyLo, we yatangaje ko nta gahunda yo kurekura burundu  aho hantu ndetse ko ari iby’igihe gito.

Yagize ati “MONUSCO ntabwo izava i Butembo. Nyuma yo kubisuzuma neza n’abayobozi b’ibanze ndetse n’abayobozi bakuru b’igihugu, twafashe icyemezo cyo kwimurira ubutumwa ahandi by’igihe gito, abantu bayo (MONUSCO) bakajya hanze ya Butembo. Ntihigeze hatangazwa igihe bashobora kugarukira.

Kuva muri Nyakanga uyu mwaka abanye-Congo bigaragambije bamagana Monusco basaba ko izi ngabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zibavira mu gihugu kuko nta musaruro zatanze mu gihe cy’imyaka 20 zimaze ziri mu gihugu.

Abasivile 56, abapolsi babiri n’umusirikare umwe ba MONUSCO batangajwe ko bapfiriye mu mvururu zirimo imyigaragambyo n’ubusahuzi byo kwamagana izi ngabo za Loni muri Congo.

Ingabo za MONUSCO zifite inshingano zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo.

Buri mwaka MONUSCO itangwaho ingengo y’Imari ya miliyari 1 y’amadolari ya America. Ni bwo butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye buhenze kurusha ubundi ku Isi.

Mu 2015 byavugwaga ko bafite abasirikare 19 815. Muri 2021 mu nama y’akanama ka Loni gashinzwe amahoro  yabaye  mu kuboza 2021, uyu mubare wagejejwe ku ngabo 14 200.

IVOMO: Reuters

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

3 Min Read
Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?