BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Misiri: Abantu 41 bahiriye mu rusengero, ni Abakiristu bitwa Coptes

Misiri: Abantu 41 bahiriye mu rusengero, ni Abakiristu bitwa Coptes

admin
Last updated: August 14, 2022 3:11 pm
admin
Share
SHARE

Abantu bagera kuri 41 kuri iki Cyumweru baguye mu nkongi y’umuriro yibasiye urusengero mu mujyi wa Cairo mu gihugu cya Misiri.

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sissi yihanganishije imiryango yabuze abantu babo

Hatangiye iperereza ngo hamenyekane intandaro y’uwo muriro.

Umuriro watangiye imihango ya misa irimbanyije mu gace gatuwe cyane mu mujyi wa Cairo, nibura abantu 41 bahasize ubuzima.

Abapfuye ni Abakiristu bo mu idini ryitwa Coptes rifite abayoboke bari hagati ya miliyoni 10 na miliyoni 15 mu zisaga miliyoni 103 zituye Misiri.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abapfuye ari 41 naho abakomeretse ari 14.

Ubuyobozi buvuga ko bwabashije kuzima iyo nkongi yibasiye kiliziya y’ahitwa Abou Sifine mu gace ka Imbaba.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwatangije iperereza rigamije kumenya aho inkongi yaturutse.

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sissi yihanganishije imiryango yabuze abantu babo, ndetse avuga ko yahamagaye kuri telefoni, Tawadros II, Pape wa Kiliziya y’Abakiristu bo mu Misiri.

Itorero Orthodoxe ry’Aba.Copte riyobowe na Papa Tawadros II kuva muri 2012, rifite ijambo muri politiki ya Misiri, ndetse Perezida Abdel Fattah al-Sissi, ni umwe mu Bakuru ba kiriya gihugu witabira Ikoraniro ryabo rya Noheli buri mwaka.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

3 Min Read
Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?