BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Minisitiri w’Umuco yashimye umusanzu BURAVAN na YANGA batanze ku gihugu

Minisitiri w’Umuco yashimye umusanzu BURAVAN na YANGA batanze ku gihugu

admin
Last updated: August 18, 2022 8:49 am
admin
Share
SHARE

Louise Mushikiwabo na we yababajwe n’urupfu rwa Buravan
Ikipe ya Rayon Sports yafashe mu mugongo abo mu miryango ya Buravan na Yanga

Urupfu rw’umuhanzi Burabyo Yvan wamenyekanye nka BURAVAN ndetse n’uwa Nkusi Thomas wamenyekanye nka YANGA mu gusobanura filimi rwabaye kuri uyu wa Gatatu, umunsi w’umwijima ku Rwanda by’umwihariko n’abakunzi b’imyidagaduro.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam na we yagaragaje ko urupfu rwa Buravan rwamukoze ku mutima

Minisitiri w’Umuco Rosemary Mbabazi, kuri Twitter yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rw’aba bantu babiri bagiye bakiri bato.

Yagize ati “Mbega umubabaro! Burabyo Yvan (BURAVAN) na NKUSI Thomas (Yanga) mugiye mukiri bato kandi tukibakeneye. Tubashimiye umusanzu wanyu mu kubaka Igihugu cyacu no gutuma Abanyarwanda bishima. Imana ibahe iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye.”

Akababaro ka Minisitiri Mbabazi kari no ku mutima w’abandi Banyarwanda benshi, ku mbuga nkoranyambaga urupfu rwa Buravan n’urwa Yanga rwakomeje kugarukwaho, bamwe bashyira kuri Status zabo amafoto y aba nyakwigendera aherekejwe n’amagambo yo gukomeza imiryango yabo.

Mu rukerera rwo ku wa 17 Kanama 2022, nibwo inkuru mbi yatashye i Rwanda, ivuga ko Dushime Burabyo Yvan wari uzwi nka Buravan mu buhanzi yitabye Imana ku myaka 27, azize kanseri y’urwagashya.

Hatarashira amasaha menshi, Nkusi Thomas wamamaye nka Yanga mu gsusobanura filime, byatangajwe ko na we yitabye Imana azize uburwayi. Yaherukaga gutangaza ko arwaye uburwayi bwa kanseri. Yanga yaguye muri Afurika y’Epfo aho yarimo kwivuriza.

Mme Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, na we yagaragaje agahinda yatewe no kubura Buravan.

Yanditse kuri Twitter ati “Mbabajwe cyane n’igihombo gikomeye cyo kubura umuhanzi wari ufite impano cyane Yvan Buravan ! Ku myaka 27… inzira y’ubuzima nta we umenya ibyayo! Ndazirikana impanu (souvenir) yok u mugoroba w’Igifaransa mu kwezi kwa Gatanu gushize i Kigali. Ruhukira mu mahoro muvandimwe nakundaga!”

Umuhanzi Dr Tom Close na we yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rwa Buravan na Yanga.

Kuri Buravan yagize ati “Imana yagukunze kuturusha, irakwisubije, urumuri ruri mu byo wahanze ukiriho ruzasusurutsa benshi. Imana ikwakire mu bayo, RIP YB ugiye ahantu heza. Imana yihanganishe inshuti n’abavandimwe.”

Kuri Yanga, wadusigiye ijambo AGASOBANUYE, Tom Close ati “Ruhukira mu mahoro muvandimwe, waradususurukije, Imana ikwakire mu bayo. RIP.”

Yanga yaguye muri Afurika y’Epfo aho yarimo kwivuriza

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam na we yagaragaje ko urupfu rwa Buravan rwamukoze ku mutima, ashyira kuri Twitter ifoto ebyiri bari kumwe.

Ati “Nababajwe no kugenda kw’inshuti Yvan Buravan. Yari umuntu mwiza! Roho yawe iruhukire mu mahoro iteka.”

Ikipe ya Rayon Sports na yo yihanganishije imiryango ya Buravan na Yanga.

Ubutumwa bwa Rayon bugira buti “Umuryango mugari wa RAYON SPORTS, wihanganishije umuryango wa Nyakwigendera Thomas NKUSI “Yanga” wamenyekanye cyane mu gusobanura filime mu Kinyarwanda witabye Imana kuri uyu wa gatatu… Tuzakubura igihe kirekire ariko ntituzakwibagirwa. RIP Yanga.

Umuryango mugari wa Rayon sports wifatanije muri ibi bihe bikomeye n’umuryango w’umuhanzi Yvan Buravan witabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatatu….Imana yakire roho ye.”

Buravan ni umw emu bahanzi bakiri bato bari bafite impano

Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • rukera says:
    August 18, 2022 at 10:44 am

    Bombi bazize Cancer.CANCER yica abantu bagera kuli 10 millions buri mwaka.Ni indwara mbi cyane ibabaza.Kandi ni bacye bamenya ko bayirwaye hakiri kare.Uyivuje hakiri kare,ushobora gukira.Tujye twibuka ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,nta ndwara zizabamo cyangwa urupfu nkuko Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4 havuga .Isi izaba paradizo,ituwe gusa n’abantu bumvira imana kubera ko abakora ibyo itubuza izabarimbura bose ku munsi wa nyuma nkuko Zabuli 145,umurongo wa 20 havuga.

    Reply

Leave a Reply to rukera Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki

1 Min Read
Imyidagaduro

Ciara yahawe ubwenegihugu bwa Bénin

2 Min Read
Imyidagaduro

Burikantu wari ukurikiranyweho gufungirana abakobwa mu nzu yarekuwe

1 Min Read
Imyidagaduro

Burikantu akurikiranyweho icyaha cyo gufungirana inkumi ebyiri

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?