Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, Prudence Sebahizi, yagaragaje ko politiki ihuriweho y’ubucuruzi yakwihutisha ubuhahirane bw’ibihugu ku Mugabane wa Afurika.
Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Sebahizi yasobanuye ko abaminisitiri b’ubucuruzi bo mu bihugu bya Afurika baherutse kwemeranya gushyiraho iyi politiki, kandi ko igomba gushyigikirwa n’ibihugu byose kugira ngo itange umusaruro.
Yasobanuye ko iyi politiki yitezweho gukemura bimwe mu bibazo bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ubuhahirane, aho usanga bikoma mu nkokora iterambere ry’ibihugu byinshi bya Afurika.
Yagize ati “Ingamba ya mbere ni ukugira politiki imwe y’ubucuruzi mpuzamahanga duhuriyeho twese nk’ibihugu bya Afurika, iya kabiri ni uko tugomba kwihutisha ubuhahirane hagati yacu.”
Yagaragaje ko hagomba gushyirwa imbaraga mu kwihutisha no gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubucuruzi ibihugu byagiranye, kuko hakigaragara imbaraga nke kandi hari imiryango myinshi ikwiye kwifashishwa mu kuyihutisha.
Yagize ati “Dufite imiryango myinshi nka EAC na COMESA n’indi ishobora kudufasha ariko ugasanga hari imbaraga nke mu kwihutisha ibyo twemeje mu masezerano y’ubucuruzi. Rero twemeranyije ko tugomba kubyihutisha no kubishyira mu bikorwa.”
Ubucuruzi bwambukiranya imipaka bugira uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda kuko haboneka amasoko mashya, umusaruro w’inganda ndetse n’ishoramari mpuzamahanga bikiyongera.
U Rwanda rufatanyije n’ibindi bihugu bihana imbibi nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Tanzania na Uganda byashyizeho gahunda zihuza serivisi ku mipaka izwi nka One Stop Border Post, igamije kongera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.
Ibi byose byakozwe mu rwego rwo gukuraho imbogamizi zari zishingiye kuri politiki itorohereza ubucuruzi bwambukiranya imipaka, zikoma mu nkokora imigendekere myiza y’ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika.