Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa n’abandi banyapolitiki hirya no hino ku Isi, bashimye amasezerano y’amahoro u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byagiranye ku wa 27 Kamena 2025, bagaragaza ko atanga icyizere cy’amahoro arambye mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.
U Rwanda na RDC byagiranye aya masezerano ku mugoroba wo ku wa 27 Kamena 2025, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabihuje mu biganiro byabanje.
Ingingo zikubiyemo zirimo kubaha ubusugire n’ubwigenge bwa buri gihugu, gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’iwushamikiyeho, gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho no gucyura impunzi.
Perezida Macron yavuze ko aya masezerano ari intambwe y’amateka itewe nyuma y’imyaka myinshi y’ububabare.
Yagize ati “Amasezerano y’amahoro ya RDC n’u Rwanda, bibifashijwemo na Amerika, ni intambwe y’amateka nyuma y’imyaka myinshi y’ububabare. Ni inkuru nziza ku karere k’Ibiyaga Bigari. Ku Banye-Congo n’Abanyarwanda, u Bufaransa buboherereje ubutumwa bw’icyizere. Amahoro agomba kuboneka.”
Perezida Macron ni umwe mu bakuru b’ibihugu bagerageje guhuza u Rwanda na RDC kuva mu 2022 ubwo amakimbirane yatutumbaga hagati y’impande zombi, biturutse ku mpamvu z’umutekano.
Muri Nzeri 2022, Perezida Macron yahurije Perezida Kagame na Félix Tshisekedi i New York muri Amerika, baganira ku buryo aya makimbirane yahagarara n’uko amahoro arambye yaboneka mu karere muri rusange.
Igikorwa cyo gusinya aya masezerano cyitabiriwe n’abahagarariye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na Qatar, na byo byagize uruhare mu biganiro byahuje u Rwanda na RDC mu bihe bitandukanye.
Perezida wa Komisiyo ya AU, Mahmoud Ali Youssouf, yashimye intambwe u Rwanda na RDC byateye, ashimira bose batanze umusanzu ugamije guteza imbere amahoro, umutekano n’ubwiyunge mu karere.
Ibiro bye byagize biti “Yashimye uruhare rwubaka n’ubufasha bya Amerika na Leta ya Qatar mu gushyigikira ibi biganiro, n’ubwumvikane bwatumye iyi ntambwe igerwaho, avuga ko ubu bufatanye mpuzamahanga, bwubakiye kuri gahunda ya Afurika, ari ingenzi mu kugera ku mahoro arambye.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al-Khulaifi, yashimye ubushake u Rwanda na RDC byagize, bwatumye kugirana amasezerano y’amahoro bishoboka, agaragaza ko igihugu cye gitewe ishema n’umusanzu cyatanze.
Minisitiri Mohammed witabiriye umuhango wo gusinya aya masezerano, yagaragaje ko yizeye ko aya masezerano azafasha akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari kubona amahoro n’umutekano.
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yashingiye kuri aya masezerano, agaragaza ko ari ingenzi guhagarika intambara no kugarura icyizere cy’ubuzima butekanye mu turere twose two ku Isi.
Yagize ati “Ni ingenzi guhagarika intambara no kugarura icyizere cy’ubuzima mu turere twose two ku Isi. Ni n’ingenzi ko Amerika ikomeje gutanga umusanzu kugira ngo ibyo bibe.”
Zelensky yatangaje ko yizeye ko Amerika izahagarika intambara ya Ukraine n’u Burusiya, cyane ko “u Burusiya bukomeje kwanga ibyifuzo byose by’amahoro, ikayobya dipolomasi. Ibi bigomba guhagarara.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yashimye u Rwanda na RDC ndetse n’abahuza, ashimangira ko gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho ari ingenzi mu kugera ku mahoro arambye mu karere.
Ati “Gushyira mu bikorwa gukwiye ibyemeranyijweho ni ingenzi mu kugera noneho ku mahoro arambye mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari. U Bubiligi buzakomeza gukora ubutaruhuka kandi mu buryo bwubaka, buganisha kuri iyi ntego, hamwe n’abafatanyabikorwa bo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.”