BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > M23 yemeye kurekura agace yafashe ka Kibumba

M23 yemeye kurekura agace yafashe ka Kibumba

admin
Last updated: December 23, 2022 7:15 am
admin
Share
SHARE

Umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na Leta ya Congo,wemeye kurekura agace ka Kibumba, kamwe mu duce yari yarigaruriye.

Ubwo M23 yagiranaga ibiganiro na Leta ya Congo

Ni imyanzuro yafashwe nyuma yaho kuwa 12 na 22  Ukuboza 2022 bagirayanye ibiganiro na Leta ya Congo.

Ni ibiganiro byabereye iKibumba nka hamwe uyu mutwe wigaruriye, byitabirwa  n’ukuriye ingabo z ‘Akarere zoherejwe muri Congo kugarura amahoro, abahagarariye ingabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo, MONUSCO, urwego ruhuriweho rw’Inama Mpuzamahanga y’ibiyaga Bigari rushinzwe kumenya ibibera ku mipaka, EJVM.

Mu itangazo yashyize hanze kuwa 22 Ukuboza 2022, rivuga ko  uyu mutwe washimye imbaraga ziri gushyirwa mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Uyu mutwe wavuze ko wirengagije ibitero wagiye ugabwaho no gutoteza abaturage byakozwe na Guverinoma ya Congo,M23 ishyigikiye imbaraga ziri gushyirwa mu kugarura amahoro, bityo ko bitarenze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022, “Wemeye kurekura agace ka Kibumba, ikawusigira umutwe w’ingabo z’Akarere.”

M23 yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu yabereye muri Angola kuwa 23 Ugushyingo 2022.

Ni ubwo  M23 yemeye kurekura Kibumba, yafashe uduce dutandukanye twa Congo turimo Kalengera yo muri teritwari ya Rutsuru,Ntamugenga,Muhimbira,Nyaluhondo n’ahandi.

Imyanzuro yavuye mu biganiro byahuje ingabo za Congo na M23  

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Nyakeza Claudine says:
    December 23, 2022 at 10:06 am

    Politiki isaba kumenya gusoma ibimenyetso by’ibihe. Kurekura igice cya Kibumba bivuze ko M23 ikomeje gusuzugura imyanzuro ya Nairobi ni ya Luanda. Bivuze ko bashobora gufatirwa ibihano bikakaye mu minsi iri imbere. Ibyo bashoboraga guhabwa nko gufashwa gusubira mu buzima busanzwe bizaba biyoyotse. Ese ubundi bagumanye aho bafashe bahamaza iki mu gihe abaturage baberetse ko batabashyigikiye? Ikindi benshi barimo kwibazaho ni ingaruka z’uku kwinangira. Njye, nk’umunyarwanda, nibaza icyiza cyanga ikibi tuvana mu bivugwa kuri iriya ntambara. Ninde wungukira muri ziriya ntambara za Kongo? Ubusanzwe abadepite n’abasenateri bagombye kubariza abaturage icyo kibazo ariko nkuko Fazili yigeze kubivuga, ntabwo bahagariye abaturage. Njye nsanga ntacyo umuturage abivanamo. Ni igihombo!

    Reply
  • kangabandolo says:
    December 23, 2022 at 6:01 pm

    ubuse uvuze iki?

    Reply

Leave a Reply to kangabandolo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki, aho kizitabitwa…

Gasabo: Polisi yafashe abateka bakanagurisha kanyanga abaturage

Polisi ikorera mu Murenge wa Ndera n'uwa Rusororo ndetse n'uwa Gikomero yo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

3 Min Read
Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?