BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Mar 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > M23 yashwiragije ingabo za Congo ifata utundi duce

M23 yashwiragije ingabo za Congo ifata utundi duce

admin
Last updated: January 4, 2023 12:00 pm
admin
Share
SHARE

Guhagarika imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ihuriro ry’imitwe yiyunze ku ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo bikomeje kuba ingorabahizi, M23 yongeye gufata utundi duce mu mirwano itoroshye.

Umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira utundi duce

Imirwano yo ku wa kabiri yasize umutwe wa M23 wigaruriye Nyamilima na Buramba muri Gurupema ya Binza mu birometero 20 uvuye mu Mujyi wa Kiwanja.

Ni Imijyi mito yagenzurwaga na Maimai ifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bahungiye i Nyakakoma.

Uyu mutwe kandi wigaruriye ahitwa Tshabavu n’uduce byegeranye turi mu birometero icumi uvuye i Kisharo hasanzwe hari mu maboko y’abandwanyi bayobowe na Gen Sultan Emmanuel Makenga.

Muri kariya gace, FARDC n’ihuriro ry’imitwe bifatanyije bagerageje kwirwanaho no kwishyira hamwe ariko M23 ibarusha ingufu amaguru bayabangira ingata.

Bamwe mu basirikare ba Leta bafashwe na M23 bavuze ko barushijwe imbaraga bakisanga mu biganza byayo.

Basobanura ko boherejwe ku rugamba kurwanya uyu mutwe ngo woherejwe n’u Rwanda guhungabanya amahoro muri RD Congo.

Kuri uyu wa gatatu imirwano irakomeje aho umutwe wa M23 uri gusatira umupaka wa Ishasha mu mirwano itoroshye.

Amakuru yizewe UMUSEKE ufite avuga ko ibyo kuva mu duce M23 yafashe yisubiyeho nyuma yo kubona ko ari umukino w’ingabo za EAC na Leta ya Congo udateze kugera ku mahoro arambye.

Umutwe wa M23 usaba ko haba ibiganiro na Leta ya Congo kugira ngo hashyirwe akadomo kubyatumye begura intwaro.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • kakira.nkurunziza says:
    January 5, 2023 at 8:10 am

    ariko bana beza mwaje i goma koko naho mukahabohora?haraboshye kandi nukuri nibwo ibintu , gahunda zanyu zaba zitunganye neza bya serieux.mugerageze pe mwereka ibyo bisahuranda bifatanije naba shebuja ko ntacyo bimaze.abo bacancuro se, ntabwo bazi icyo muri cyo, umuriro ukomeze kubakiraho ubundi hazasubireye imbarwa cy nabo batwikwe.cyabitama yabazanye aziko azanye abarwanyi, abicanyi, atazi ko hari abarwanyi ariko batarabicanyi?

    Reply

Leave a Reply to kakira.nkurunziza Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Iran yemeje urupfu rw’Umuyobozi w’Inama y’Umutekano yayo

Leta ya Iran yemeje ko Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano yayo, Dr. Ali Larijani,…

Musanze: Yafatanywe ibiro bisaga 6 by’urumogi arimo kurukwirakwiza

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 16 werurwe 2026,…

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi

Perezida Donald Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe za…

Abasirikare b’u Rwanda bari bagiye gutanga ubutabazi muri Jamaica bagarukanye ishema

Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda bari berecyeje muri Jamaica mu butumwa bw’ubutabazi…

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

Perezida wa Madagascar, Col. Michael Randrianirina yatangaje ko Mamitiana Rajaonarison ari we…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

1 Min Read
Mu mahanga

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

1 Min Read
Mu mahanga

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?