BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 12, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > M23 yashimangiye ko itazarekura aho yafashe mbere y’ibiganiro na Leta

M23 yashimangiye ko itazarekura aho yafashe mbere y’ibiganiro na Leta

admin
Last updated: November 24, 2022 7:35 am
admin
Share
SHARE

Umutwe wa M23 wateye utwatsi icyemezo cy’inama yabereye i Luanda muri Angola hagati y’abayobozi b’ibihugu by’Akarere, barimo Ndayishimiye Evariste, Felix Tshisekedi, Uhuru Kenyatta ku butumire bwa Perezida wa Angola João Lourenço.

M23 yahakanye ibyo kuva mu birindiro byawo mbere y’ibiganiro na Leta

Mu byo abakuru b’ibihugu banzuye harimo ko umutwe wa M23 ugomba guhita ushyira intwaro hasi, ukava mu bice byose wigaruriye, ugasubira mu birindiro byawo i Sarambwe mu kirunga cya Sabyinyo ku ruhande rwa Congo.

Abakuru b’ibihugu banzuye kwaka intwaro M23, abagize uyu mutwe bagashyirwa mu kigo gicungiwe umutekano n’ingabo za Leta, FARDC zifatanyije n’ingabo z’Akarere, Urwego ngenzuzi ndetse na MONUSCO.

Mu itangazo ryashyizweho umukono ku wa 23 Ugushyingo 2022 n’Umuvugizi wa Politiki wa M23, Lawrence Kanyuka, rivuga ko umutwe wa M23 utiteguye kuva mu birindiro byawo, usaba ko haba ibiganiro imbona nkubone hagati ya Leta ya Kinshasa nta yandi mananiza.

M23 yashimiye abakuru b’ibihugu bakomeje gushakira umuti ibibazo bya Congo, ariko ishimangira ko idateze guhagarika imirwano mu gihe Leta ya Congo idahagarika gukorana n’abarimo FDLR.

Ivuga ko ufite impamvu zigaragara urwanira kandi ko idateze gutererana abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi bari gukorerwa ivangura muri Teritwari ya Masisi.

M23 yavuze ko i Masisi abo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwicwa n’Interahamwe zasize zikoze Jenoside mu Rwanda zifatanyije na Mai Mai.

Amakuru yizewe agera k’UMUSEKE avuga ko Abatutsi basabwe guteranira ku nsengero n’ahandi hari ibikorwa remezo, utabyumviye ari gufatwa nk’ushyigikiye M23.

Umwe mu baturage uri i Kicthanga yabwiye UMUSEKE ko “Hari Nyatura/APCLS, Mai Mai, FDLR n’abiyita Abazungu, iyi centre irimo n’impunzi nyinshi cyane, Abatutsi bari gusabwa kujya ahantu hamwe.”

Gukusanyiriza hamwe abo mu bwoko bumwe bashinjwa gukorana n’uyu mutwe, niho ushingira uvuga ko ari amwe mu mayeri yakoreshejwe n’Interahamwe mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Itangazo rya M23 rivuga ko kuba FARDC yaragennye Gen Brig Mugabo Hassan wahoze mu mutwe wa Mai Mai PARECO washyizweho na FDLR nk’ushinzwe kuyobora imirwano muri Masisi bifitanye isano n’imigambi ya Jenoside iri gutegurwa.

Uyu mutwe wongeye gusaba amahanga ko yakumvisha Leta ya Kinshasa hakaba ibiganiro mu mahoro ko bitabaye ibyo batazifata mapfubyi.

Umutwe wa M23 uvuga ko nta bwoba utewe n’ingabo z’Akarere zikomeje koherezwa muri kiriya gihugu ko bazirwanaho mu gihe cyose bazaba bashoweho urugamba.

Ni mu gihe kandi imirwano hagati y’ingabo za Congo n’umutwe wa M23 ikomeje aho uyu mutwe warahiriye gufata Centre ya Kitchanga muri Teritwari ya Masisi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
6 Comments
  • mahoro jack says:
    November 24, 2022 at 9:26 am

    Amakosa akomeye mwakoze ni ukutabirukankana ngo mubageze iyo epfo za Bukavu, izi nama zose zitwara cash z’ubusa ntizari kuba kuko cyabitama aba ari kuvuga urundi rurimi.

    Reply
  • ndacyayisenga jdamour says:
    November 24, 2022 at 10:21 am

    nago byoroshye kandi byoxe nukumvikana

    Reply
  • Manu says:
    November 24, 2022 at 10:56 am

    Ibiganiro Birakwiye, abo bose bavugako bariguhunga n’abarimo kureba impunzi ziri muri congo! Mubabwire bagere mu burundi, mu rwanda, mubugande, muri kenya, muri Tanzania, nahandi henshi babaze ngo izo munzi zimaze imyaka ingahe zibeshywa gutaha! Mbere yokurekura intwaro congo yagakwiriye kubanza gucyura ziriya mpunzi zigasubizwa iwabo.

    Reply
  • Ziara says:
    November 24, 2022 at 2:34 pm

    Oya, nimuve ku izima mujye aho babasabye kujya ( kuri Sabyinyo) … nta ntambara na DRC dushaka. Turashaka amahoro n’ubuhahirane n’abakongomani.

    Reply
  • Anonymous says:
    November 24, 2022 at 3:03 pm

    ntampamvu yokuhava harinumwe m23 batumiye bashaka nkibya baye murwanda

    Reply
  • Muhire says:
    November 25, 2022 at 10:17 pm

    Ntimwemere! mwabaye ingagise? ariko babona mwe mudakwiriye kwambara kambambiri mukaruhuka? mugasiga rugagi?babona mufunze wepe bitababerase? sekomurintwari kongo irimubik? yakemuye ikibazo ikabavanga igatunga ingabo zisobanutse nkamwe nimurwane hadimwisho!.

    Reply

Leave a Reply to Ziara Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

General Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020…

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

Ishami rya ONU ryita ku bana ryatangaje ko “ribabajwe kandi rishenguwe n’urupfu…

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro…

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB)…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Impunzi z’Abarundi zigera ku 100,000 ziri kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yohereje aba-comando bayo hafi ya Kisangani

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?