BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jun 11, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Los Angeles imyigaragambyo y’abimukira yahinduye isura

Los Angeles imyigaragambyo y’abimukira yahinduye isura

sam
Last updated: June 10, 2025 5:39 am
sam
Share
SHARE

Perezida Donald Trump yohereje abandi basirikari ibihumbi 2 mu mujyi wa Los Angeles, ahakomeje kubera imyigaragambyo y’abaturage bamagana gufatwa no gutabwa muri yombi ku bimukira badafite ibyangombwa.

Ni imyigaragambyo yakajije umurego ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, aho abaturage bamagana uburyo igikorwa cyo gufata no gufunga abimukira badafite ibyangombwa kiri gukorwamo, bagaragaza ko kirengagiza amahame y’uburenganzira bwa muntu.

Ku rundi ruhande, bamwe mu bigaragambya bafitanye isano n’abimukira bafashwe, aho bari gushyirwa mu bigo byabugenewe, mu gihe hashakishwa uburyo basubira mu bihugu byakomotsemo.

Abigaragambya bahanganye n’inzego z’umutekano bakoresheje amabuye ndetse batwika imodoka, mu gihe nazo zabamishemo imyuka iryana mu maso.

Tumwe mu duce turimo abigaragambya nka Paramount, dutuyemo abarenga 80% abaturage bafite inkomoko mu bihugu nka Mexique n’ibindi, ari nabo bashinjwa kuzana bene wabo badafite ibyangombwa, bakabacumbikira.

Guverineri wa California, Gavin Newsom, yagiranye ikiganiro cy’iminota 40 na Donald Trump, mbere y’uko atangaza ko icyemezo cyo kohereza ingabo mu guhangana n’abigaragambya kitari gikwiriye.

Kugeza ubu abagera ku 118 bamaze gutabwa muri yombi. Guverinoma ya Trump yihaye intego yo kujya ita muri yombi abimukira batagira ibyangombwa bagera ku 3000 ku munsi umwe.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwakiriye inkura zera 70 zavanywe muri Afurika y’Epfo.

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 10 Kamena 2025, U Rwanda rwakiriye…

U Rwanda rugiye kubaka urugomero ruzatanga amashanyarazi mu Rwanda, u Burundi na DRC

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko Urugomero rw’Amashanyarazi rwa Rusizi ya Gatatu ruzatangira kubakwa…

Menya amavugurura agiye kuba mu rwego rw’uburezi bw’u Rwanda

Inama y’Abaminisitiri yemeje amavugurura agamije kunoza imyigire mu mashuri yose ya Leta…

Minisitiri Sebahizi yagaragaje uburyo politiki y’ubucuruzi yakwihutisha ubuhahirane muri Afurika

Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, Prudence Sebahizi, yagaragaje ko politiki ihuriweho y’ubucuruzi yakwihutisha ubuhahirane…

U Rwanda rugiye kohereza Abapolisi bazasimbura abandi b’itsinda ririnda abayobozi bakuru muri Centrafrique

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP Vincent Sano,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Trump yashinje Elon Musk gukoresha ibiyobyabwenge

2 Min Read
Amerika

Billy Joel yahishuye ko yagerageje kwiyahura inshuro ebyiri

4 Min Read
Amerika

Inzira zabyaye amahari hagati ya perezida Trump n’umuherwe Elon Musk

3 Min Read
Amerika

Amerika yirukanye Abahinde barenga 1 000

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?