Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko izatanga umukandida wo guhatanira na Louise Mushikiwabo kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF).
Iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, ku wa 30 Mutarama 2026, yibandaga ku mutekano wo mu Burasirazuba bw’Igihugu.
Ubwo Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangazaga imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, yagize ati “RDC izatanga umukandida wayo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.”
Leta ya RDC yemeje ko izatanga umukandida wayo kuri uyu mwanya nyuma y’ibyumweru birenga bibiri u Rwanda rwemeje ko ruzatanga Mushikiwabo kugira ngo yiyamamarize manda ya gatatu.
U Rwanda rwafashe iki cyemezo nyuma y’ubusabe ibihugu byinshi byo muri OIF byahaye Mushikiwabo. Byamugaragarije ko byashimye umusaruro we mu myaka hafi umunani amaze ayobora uyu muryango, bimwizeza ko bizamutora mu gihe igihugu cye cyakongera kumwamamaza.
Leta ya RDC yagaragaje kenshi ko itishimira ko Umunyarwandakazi ayobora uyu muryango, yababajwe n’iki cyemezo, itangira gushakisha uburyo u Rwanda rutagumana uyu mwanya ukomeye muri uyu muryango.
Mu bakandida Leta ya RDC ishobora gutanga muri OIF, havugwamo cyane Isidore Kwandja Ngembo wabaye mu ndorerezi z’uyu muryango zakurikiranye amatora mu bihugu bitandukanye, akanategura imikino y’ibihugu bigize OIF yabereye i Kinshasa mu 2023.
Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ya OIF izabere mu Mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2026 ni yo izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.
