BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Sep 1, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

sam
Last updated: July 17, 2025 10:55 am
sam
Share
SHARE

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka mashya.

Ni mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku munsi wejo hashize tariki 16 Nyakanga 2025, ubwo yatangazwaga nk’umukinnyi ugiye kwambara nimero 10 nyuma yo gusohoka muri FC Barcelona kwa Ansu Fati wambaraga iyi nimero.

Lamine, abajijwe kuri Lionel Messi, Ronaldinho ndetse n’abandi bambaye iyi nimero muri FC Barcelaona, yatangaje ko ari abanyabigwi ariko agiye kwandika amateka ye.

Yagize ati “ Lionel Messi na Ronaldinho, ni abanyabigwi ariko ngiye kwandika amateka yanjye.”

Uyu musore yakomeje avuga ko FC Barcelona ari ikipe y’ubuzima bwe ndetse ko yiteguye gukomeza gutsinda.

Yagize ati “ Byari inzozi kuva nkiri muto, kandi ndanezerewe cyane hamwe n’umuryango wanjye wose. zari inzozi zanjye.

Iyi niyo kipe y’ubuzima bwanjye. Maze imyaka 7 hano kuva muri La Masia, ni mu rugo. Kugera mu ikipe nkuru uvuye muri La Masia ni inzozi, ndikuzikabya kandi nkomeje gukora.”

Lamine Yamal wujuje imyaka 18, yatangaje ko gutsinda ari byo agiye gushyiraho umutima muri iyi myaka iri imbere.

Yagize ati “ Gutsinda ni buri gihe. Ngiye gukomeza kwishima ari hejuru ya byose ni ugutsinda. Ku bafana, mu byukuri ngiye gukomeza kujya imbere kandi nzishimira gukinira kuri Sitade nshya. Tuzishima birenze, ndetse tuzatsinda nta gushidikanya.”

Lamine Yamal aheruka gutangaza ko agiye guhereza ikipe ya FC Barcelona, UEFA Champions League ndetse ko ategereje igikombe cy’isi cya 2026, nacyo ngo ashaka kugitwarana na Esipanye.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika yamaganye uburyo agahenge katubahirizwa muri RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye uburyo agahenge katubahirizwa hagati y’impande zihanganiye…

RRA yatanze miliyoni 464 Frw TVA ku baguzi basabye fagitire za EBM

Ikigo cy’imisoro n’Amahoro (RRA), kuri uyu wa Gatanu tariki 15 kanama, cyatanze…

Pakistan: Imyuzure imaze guhitana abarenga 300

Inzego z’ubuyobozi zo muri Pakistan zavuze ko imvura nyinshi yateje imyuzure n’inkangu…

Hamenyekanye imibare y’abapfiriye mu mirwano y’Ingabo za RDC na Wazalendo

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko imirwano y’abasirikare bacyo,…

Guhura kwa perezida Trump na Putin kwateje impagarara

Abashyigikiye Ukraine babarirwa mu bihumbi bateguye imyigaragambyo yamagana umuhuro wa perezida wa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

APR Fc yongeye gutombora Pyramide Fc muri CAF Champions League

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye amakipe 12 azitabira CECAFA Kagame Cup

1 Min Read
Imikino

Seninga Innocent yatandukanye na Etincelles FC

2 Min Read
Imikino

Amatora ya FERWAFA ntavugwaho rumwe n’abagize komite nyobozi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?