Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United Kakooza Nkuliza Charles (KNC), yandikiwe ibaruwa n’uwahoze ari umukozi we Kabanda Serge amusaba kubaha amasezerano ndetse ahita amenyesha na FERWAFA.
Ni ibaruwa InyaRwanda ifitiye kopi, bikaba bigaragara ko yanditswe tariki 30 Kamena 2025. Muri iyi baruwa umukinnyi Kabanda Serge yanditse asaba ko KNC usanzwe ari umuyobozi wa Gasogi United, yakubahiriza ibikubiye mu masezerano y’akazi bagiranye ubwo uyu musore yemeraga gukinira iyi kipe. Ntitwabashije kubona uko tuvugana na KNC ku byo ashinjwa na Kabanda Serge.
Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Iradukunda Kabanda Serge yahagaritswe mu ikipe ya Gasogi United mu buryo butavuzweho rumwe kuko yari yahagaritswe igihe kitazwi. Mu ibaruwa Kabanda yahaye FERWAFA, avuga ko nyuma yo guhagarikwa yakomeje kubahiriza inshingano z’ikipe gusa akemeza ko we hashize amezi 6 ikipe itamuhemba.
Ubusanzwe amategeko ya FIFA yo muri Kamena 2024 agaruka ku igura n’igurisha avuga ko umukinnyi wese w’umupira w’amaguru utishyuwe ibyo agombwa mu gihe giteganyijwe cyangwa cyumvikanyweho, yemerewe gusesa amasezerano ndetse akaba yakurikirana iyo kipe mu mategeko.