Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu mirwano ikomeye mu bice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nyuma yo gufata agace ka Rurambo gaherereye muri teritwari ya Uvira, abarwanyi ba AFC/M23 bashaka gufata na Lubarika kiganjemo Wazalendo, mu gihe ingabo za RDC zishaka kwisubiza ibice birimo Katogota na Kamanyola.
Guhera muri iki gitondo, ibisasu biremereye biri kugwa muri santere ya Kamanyola igenzurwa na AFC/M23 biturutse muri Luvungi, ibindi bikagwa muri Luvungi biturutse muri Kamanyola.
Hashize iminsi itanu yikurikiranya ihuriro ry’ingabo za RDC rihanganye na AFC/M23. Ibisasu biraswa mu bice bigenzurwa na AFC/M23 nka Kamanyola na Kaziba byasenye inzu nyinshi z’abaturage n’ibikorwaremezo birimo amashuri, biteza impfu, inkomere, abandi barahunga.
Umwe mu baturage ba Kamanyola bahungiye mu Karere ka Rusizi, yatangaje ko ubwo ibisasu byatangiraga kugwa iwabo, bahiye ubwoba, batangira guhungira mu bice bya hafi kugeza ubwo babonye ko ikibazo kiri gukomera kurushaho, bava muri RDC.
Ati “Bari kurasa ibisasu, bikagwa mu nzu. Abantu bari gupfa, abandi bagakomereka, inzu zigashya. Njye mfite umuryango w’abantu barindwi, njyewe umugabo wanjye n’abana batanu. Twahunze intambara.”
Mugenzi we yagize ati “Rwose dushaka amahoro, iyi ntambara irangire, tubeho neza, ibi bisasu birangire. Intambara nirangira, nzajya mu rugo, abana basubire ku ishuri.”
Ingabo z’u Burundi ziri kugira uruhare rukomeye muri iyi mirwano, kuko bimwe mu bisasu biri kugwa mu bice bigenzurwa na AFC/M23 biri guturuka mu Burundi. AFC/M23 yamaganye iyi myitwarire, irahirira gukomeza kurwanira abasivili bari mu kaga.
Mu ijoro ryo ku wa 4 Ukuboza, abarwanyi kabuhariwe ba AFC/M23 bagabye igitero gikomeye ku birindiro by’ingabo z’u Burundi kiri muri Kivu y’Amajyepfo, bica abasirikare benshi, abandi benshi bafatwa mpiri. Mu bapfuye harimo Lt Col Athanase Minani wayoboraga batayo
