BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Kigali : Abana 57 bavutse kuri  Noheli ! Umva imbamutima z’Ababyeyi

Kigali : Abana 57 bavutse kuri  Noheli ! Umva imbamutima z’Ababyeyi

admin
Last updated: December 27, 2022 12:17 pm
admin
Share
SHARE

Ubwo abakirisitu ku cyumweru bizihizaga umunsi w’ivuka ry’umukiza Yesu/Yezu Kristo, hari abandi nabo ibyishimo byari byose bishimira ko bibarutse abana. 57 bavutse kuri uwo munsi w’ibyishimo ndetse bamwe bahabwa amazina yisanisha na Noheli.

Byari umunezero mwinshi kubyara kuri Noheli

Jean Claude Simba Manzi umugore we yibarutse impanga kuri Noheli maze aziha amazina ya  Emmanuel and Eriel.

Ni bamwe mu bana 25 bavukiye ku bitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali ku munsi wa Noheli.

Mu byishimo byinshi Manzi yagize ati”Twakiriye umugisha w’abana babiri b’abahungu. Ni ubwa mbere tubyaye impanga ebyiri mu muryango wacu ku munsi ufite umwihariko nk’uyu, uw’ibyishimo. Ibi byose ndabishimira Imana”

Dusenge nawe wibarutse imfura y’umuhungu ku isaha ya saa sita zuzuye z’ijoro ryo kuri Noheli mu byishimo byinshi ati”Nta munezero uruta ku byara kuri Noheli .”

Uyu mubyeyi yahaye izina umwana we  Anthony Keita Mugema, mu byishimo byinshi ati “Ndishimye kuba mbyaye umwana umeze neza kandi mwiza.”

Uyu yakomeje ati”Icya kabiri ,kubyara kuri Noheli , igihe Yesu yavukiye ,ni umunezero mwinshi cyane. Nifatanyije n’Abanyarwanda n’Isi kwizihiza Noheli.”

Kwitonda Immaculee wabyariye ku Bitaro bya Nyarugenge, nawe yavuze ko ari umunezero ku byara kuri Noheli.

Yagize ati”Ni umunezero mwinshi mu muryango wacu .Umuhungu wanjye ameze neza .Yitwa Calleb Niyonizeye . Yinjiye mu muryango wacu.”

Rachel Yamugirije nawe wabyariye ku Bitaro bya Kibagabaga ati”Umunsi wa Noheli ni uw’ibyishimo kandi kubyara ni ikintu buri mubyeyi wese aba yifuza.

Uyu yise umwana we “Irikumwe natwe” mu yandi magambo ni “Emmanuel”

Sylvie Niyigena, nawe wabyari  Kibagabaga ashima Imana kubera umwana w’umuhungu Imana yamuhaye agira ati “Ni impano y’Imana .Noheli ni umunsi w’abana kandi twishimiye kugira undi mwana mu muryango ”.

Muri rusange abana bavutse kuri Noheli  ku Bitaro bya Muhima habarurwa abana 12,ku bya Nyarugenge ni umunani(8)  mu gihe ku bya Kibagabaga ari 12.

Ku Bitaro bya Kacyiru ho ni abana 25 bose bavutse ku munsi wa Noheli.

IVOMO:The NEWTIMES

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • danny uwimana says:
    December 27, 2022 at 5:46 pm

    oh nibyiza !!!!iyimiryango yagize ibyishimo ntagereranywa kuri uyumunsi icyirenze impanga z,abahungu kuri NOHERI abana bavutse mbasabiye umugisha. imiryango yabo igubwe neza itangiranye umwaka mushya 2023 ibyishimo.

    Reply

Leave a Reply to danny uwimana Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?