BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Karim Benzema yegukanye Ballon d’Or

Karim Benzema yegukanye Ballon d’Or

admin
Last updated: October 18, 2022 12:00 am
admin
Share
SHARE

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa na Real Madrid, Karim Benzema, yegukanye umupira wa zahabu [Ballon d’Or] uhabwa umukinnyi witwaye neza muri uwo mwaka w’imikino.

Karim Benzema yegukanye Ballon d’Or itangwa na France-Football

Kuri uyu wa Mbere nibwo hatanzwe ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino 2021-2022.

Ni ibihembo bitangwa na France-Football, bigizwemo uruhare n’abanyamakuru barenga 200 ndetse n’abatoza.

Mu birori byabereye mu Bufaransa, rutahizamu w’Umufaransa ukinira Real Madrid, Karim Benzema, yaje imbere ya bagenzi be barimo Lewandowski, Mané n’abandi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 34, muri uyu mwaka yegukanye igikombe cya shampiyona ya Éspagne, Uefa Champions League, Super Coupe ya Éspagne na Super y’i Burayi.

Yatsinze ibitego byinshi muri Uefa Champions League, atsinda byinshi no muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere muri Éspagne. Yabaye umukinnyi mwiza wa Uefa muri uyu mwaka.

Benzema abaye Umufaransa wa Gatanu wegukanye iyi Ballon d’Or nyuma ya Raymond Kopa (1958), Michel Platini (1983, 1984, 1985), Jean Pierre Papin (1991) na Zinédine Zidane (1998).

Abandi uko bakurikiranye, harimo Sadio Mané (2), Kevin De Bruyne (3), Robert Lewandowski (4), Mohamed Salah (5), Kylian Mbappé (6), Thibaut Courtois (7), Vinisiur Junior (8), Luka Modric (9) na Erling Haaland (10).

Muri ibi birori harimo bamwe mu bahoze bakina umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi, barimo Ronaldo Lui Nazario, Luis Figo n’abandi.

Umuryango wa Real Madrid wari wabukereye
Yabaye Umufaransa wa Gatanu wegukanywe Ballon d’Or
Benzema yazanye n’umubyeyi we ndetse n’umuhungu we
CR7 yaje ku mwanya wa 20
Kevin De Bruyne yaje ku mwanya wa Gatatu
Robert Lewandowski yaje ku mwanya wa Kane
Mané yabaye uwa Gatatu
Manchester City yabaye ikipe y’umwaka
Thibaut Courtois yabaye umunyezamu mwiza w’umwaka
Alexia Putellas wa WFC Barcelona yegukanye Ballon d’Or mu bagore
Gavi wa FC Barcelona yegukanye igihembo cy’umukinnyi muto wahize abandi muri 2022
Mbappé yaje ku mwanya wa Gatandatu

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki, aho kizitabitwa…

Gasabo: Polisi yafashe abateka bakanagurisha kanyanga abaturage

Polisi ikorera mu Murenge wa Ndera n'uwa Rusororo ndetse n'uwa Gikomero yo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

2 Min Read
Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?