BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jan 23, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Karim Benzema yegukanye Ballon d’Or

Karim Benzema yegukanye Ballon d’Or

admin
Last updated: October 18, 2022 12:00 am
admin
Share
SHARE

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa na Real Madrid, Karim Benzema, yegukanye umupira wa zahabu [Ballon d’Or] uhabwa umukinnyi witwaye neza muri uwo mwaka w’imikino.

Karim Benzema yegukanye Ballon d’Or itangwa na France-Football

Kuri uyu wa Mbere nibwo hatanzwe ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino 2021-2022.

Ni ibihembo bitangwa na France-Football, bigizwemo uruhare n’abanyamakuru barenga 200 ndetse n’abatoza.

Mu birori byabereye mu Bufaransa, rutahizamu w’Umufaransa ukinira Real Madrid, Karim Benzema, yaje imbere ya bagenzi be barimo Lewandowski, Mané n’abandi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 34, muri uyu mwaka yegukanye igikombe cya shampiyona ya Éspagne, Uefa Champions League, Super Coupe ya Éspagne na Super y’i Burayi.

Yatsinze ibitego byinshi muri Uefa Champions League, atsinda byinshi no muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere muri Éspagne. Yabaye umukinnyi mwiza wa Uefa muri uyu mwaka.

Benzema abaye Umufaransa wa Gatanu wegukanye iyi Ballon d’Or nyuma ya Raymond Kopa (1958), Michel Platini (1983, 1984, 1985), Jean Pierre Papin (1991) na Zinédine Zidane (1998).

Abandi uko bakurikiranye, harimo Sadio Mané (2), Kevin De Bruyne (3), Robert Lewandowski (4), Mohamed Salah (5), Kylian Mbappé (6), Thibaut Courtois (7), Vinisiur Junior (8), Luka Modric (9) na Erling Haaland (10).

Muri ibi birori harimo bamwe mu bahoze bakina umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi, barimo Ronaldo Lui Nazario, Luis Figo n’abandi.

Umuryango wa Real Madrid wari wabukereye
Yabaye Umufaransa wa Gatanu wegukanywe Ballon d’Or
Benzema yazanye n’umubyeyi we ndetse n’umuhungu we
CR7 yaje ku mwanya wa 20
Kevin De Bruyne yaje ku mwanya wa Gatatu
Robert Lewandowski yaje ku mwanya wa Kane
Mané yabaye uwa Gatatu
Manchester City yabaye ikipe y’umwaka
Thibaut Courtois yabaye umunyezamu mwiza w’umwaka
Alexia Putellas wa WFC Barcelona yegukanye Ballon d’Or mu bagore
Gavi wa FC Barcelona yegukanye igihembo cy’umukinnyi muto wahize abandi muri 2022
Mbappé yaje ku mwanya wa Gatandatu

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga…

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, Igipolisi cya Uganda cyatangaje…

Rayon Sports yatandukanye na Haruna Ferouz

Nyuma y'iminsi Haruna Ferouz atagaragara mu myitozo ya Rayon Sports, yamaze gutandukana…

Jose Chameleone yaguze Radio i Burundi

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika uzwi ku izina rya Jose Chameleone…

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiriye kuyobora Guinée Conakry muri manda y’imyaka irindwi, mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

FERWAFA yashyikirije abasifuzi mpuzamahanga ibirango bya FIFA bazakoresha muri 2026

2 Min Read
Imikino

CAN 2025: Maroc na Senegal zabonye itike ya ½ 

4 Min Read
Imikino

Bugesera FC yongeye gukora mu nkovu Rayon Sports FC

2 Min Read
Imikino

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?