BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Kanjongo: Bazengerejwe n’ubujura bukorwa n’abana bato

Kanjongo: Bazengerejwe n’ubujura bukorwa n’abana bato

admin
Last updated: September 22, 2022 4:24 pm
admin
Share
SHARE

Abacuruzi bakorera mu isoko rya Kirambo riri mu murenge wa Kanjongo, mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, barinubira ubujura burikorerwamo bukorwa n’abana bato.

Abacururiza muri iri soko bazengerejwe n’abana bato babiba

Bamwe muri abo bacuruzi babwiye UMUSEKE ko bahangayikishijwe n’ubujura bukorwa n’abana bato, mu gihe abashinzwe umutekano waryo baba bigize ba ntibindeba.

Byiringiro Sylvere ni umucuruzi muri iri soko yagize ati” Muri iri soko habamo abajura b’abana bato bazerera wareba hirya bakakwibaba, ujya gutabaza abasekirite baba bibereye ku maduka ntibagutabare.”

Mugenzi we witwa Nzabamwita Viateur umaze imyaka itanu acururiza muri iri soko avuga ko ubujura bukorwa n’abana bato bubageze kure.

Ati “Niyo baba bari kwiga abo bana bazerera muri iri soko, ubuyobozi ntacyo bubikoraho, bakira imisoro gusa, abashinzwe umutekano bari mu isoko ikibazo cyakemuka.”

Mwanyita Alphonsine ucuruza imyenda mu isoko rya Kirambo nawe avuga ko ikibazo cy’aba bana kimaze gufata indi ntera kuko n’ababyeyi babo batabitaho.

Ati “Haba abana bazerera hano mu isoko bashaka ibyo biba ,bafite ababyeyi batabitaho ,bava ku ishuri bakaza kwiba, turifuza haza abayobozi bakajya babasohora.”

Iri soko riremera muri Santeri ihuriramo abantu benshi, rihoramo abantu ariko ku wa Gatandatu nibwo riremwa cyane.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanjongo bwabwiye UMUSEKE ko icyo kibazo kizwi, bari gukorana n’izindi nzego mu gufata abo bana.

Busobanura ko Koperative y’Inkeragutabara icunga umutekano mu ijoro gusa mu gihe abo bana amanywa yose baba bidegembya.

Cyimana Kanyogote Juvenal Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo avuga ko bari gukorana n’ababyeyi ngo abo bana bacike ku ngeso yo kwiba.

Ati “Hamwe n’inzego z’umutekano hari igihe tujyayo tukabafata, tumaze gufata umunani twabahuje n’ababyeyi babo, turasaba ababyeyi gufatanya kurera abana babo niba umwana atagiye ku ishuri bakamenya aho ari.”

Iri soko riherereye muri Santeri ishyushye biri mu bikurura abo bana kurizereramo no kwishora mu ngeso mbi yo kwiba.

Abana birirwa bizerereza mu isoko ari nako biba umucuruzi urangaye

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Nyamasheke

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Theogene TY says:
    September 23, 2022 at 5:36 am

    Abana bigize inzererezi ziba sikanjongogs natwe hano igahanga mukarere kakicukiro baraturembeje mumasite kumachantier batwiba bimwe mubikoresho murakoze

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?