BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 16, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Kagame na Tshisekedi bakurikiye ibiganiro by’i Nairobi ku ikoranabuhanga – AMAFOTO

Kagame na Tshisekedi bakurikiye ibiganiro by’i Nairobi ku ikoranabuhanga – AMAFOTO

admin
Last updated: November 28, 2022 12:42 pm
admin
Share
SHARE

Nta gisibya, ibiganiro bigamije kuzana amahoro muri Congo, byabereye i Nairobi ku nshuro ya gatatu, Perezida Paul Kagame na Perezida Felix Tshisekedi babikurikiranye bakoresehej ikoranabuhanga bari kumwe na Perezida Museveni.

Perezida Paul Kagame, Felix Tshisekedi, na Yoweri Museveni bitabiriye ibiganiro hakoresehejwe ikoranabuhanga

Imitwe itandukanye yitwaje intwaro, abayoboye abaturage (chefs coutumiers), n’imiryango itari iya Leta bari muri ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa, Jean-Michel Sama Lukonde.

Ku isaha ya saa 10h30 nibwo ibiganiro byatangiye, bikaba biyobowe na Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, byitabiriwe kandi na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, na William Ruto wa Kenya.

Ku mafoto yashyizwe hanze n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Perezida Paul Kagame, Felix Tshisekedi na Yoweri Museveni bitabiriye ibiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki yavuze ko uyu muryango ufite ubushake mu gufasha ko uburasirazuba bwa Congo bugira amahoro.

Ibiganiro biyobowe na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya

Mu bandi bitabiriye ibi biganiro harimo intumwa za Leta ya Tanzania, iza Sudan y’Epfo, indorerezi z’umuryango wa Africa yunze Ubumwe, iz’Umuryango w’Abibumbye, UN, n’abahagarariye ibihugu byabo, ndetse n’Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru wa UN, mu karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia.

Abakurikirana politiki basanga ibi biganiro byarushaho kugira imbaraga, byitabiriwe n’Umutwe wa M23, umaze igihe uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Amajayaruguru.

Impande zitandukanye ziri muri ibi biganiro
Perezida Paul Kagame akurikiye ibiganiro hakoreshejwe ikoranabuhanga

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Q says:
    November 28, 2022 at 4:13 pm

    Nimwifatire amafoto ubundi mwitahire,murimo kubeshyanya gusa nta kindi.

    Reply
    • mahoro jack says:
      November 28, 2022 at 4:56 pm

      Abantu bogoshe za penke barikoze ngo bagiye mu mishyikirano i Nairobi kandi uwo barwana bamusize i Rutshuru? Ubwo ejobundi nibagaruka bagasanga yafashe n’indi mijyi induru zizavuga ngo ni Rwanda yagowe iri kubatera?

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

Jamaica: RDF ihasize ibikorwa byivugira KU mahanga

Mu gihe cy’amezi abiri ashize u Rwanda rwohereje abasirikare gutanga umusanzu wo…

Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU- Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni…

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?