BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 8, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Kagame na Tshisekedi bakurikiye ibiganiro by’i Nairobi ku ikoranabuhanga – AMAFOTO

Kagame na Tshisekedi bakurikiye ibiganiro by’i Nairobi ku ikoranabuhanga – AMAFOTO

admin
Last updated: November 28, 2022 12:42 pm
admin
Share
SHARE

Nta gisibya, ibiganiro bigamije kuzana amahoro muri Congo, byabereye i Nairobi ku nshuro ya gatatu, Perezida Paul Kagame na Perezida Felix Tshisekedi babikurikiranye bakoresehej ikoranabuhanga bari kumwe na Perezida Museveni.

Perezida Paul Kagame, Felix Tshisekedi, na Yoweri Museveni bitabiriye ibiganiro hakoresehejwe ikoranabuhanga

Imitwe itandukanye yitwaje intwaro, abayoboye abaturage (chefs coutumiers), n’imiryango itari iya Leta bari muri ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa, Jean-Michel Sama Lukonde.

Ku isaha ya saa 10h30 nibwo ibiganiro byatangiye, bikaba biyobowe na Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, byitabiriwe kandi na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, na William Ruto wa Kenya.

Ku mafoto yashyizwe hanze n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Perezida Paul Kagame, Felix Tshisekedi na Yoweri Museveni bitabiriye ibiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki yavuze ko uyu muryango ufite ubushake mu gufasha ko uburasirazuba bwa Congo bugira amahoro.

Ibiganiro biyobowe na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya

Mu bandi bitabiriye ibi biganiro harimo intumwa za Leta ya Tanzania, iza Sudan y’Epfo, indorerezi z’umuryango wa Africa yunze Ubumwe, iz’Umuryango w’Abibumbye, UN, n’abahagarariye ibihugu byabo, ndetse n’Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru wa UN, mu karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia.

Abakurikirana politiki basanga ibi biganiro byarushaho kugira imbaraga, byitabiriwe n’Umutwe wa M23, umaze igihe uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Amajayaruguru.

Impande zitandukanye ziri muri ibi biganiro
Perezida Paul Kagame akurikiye ibiganiro hakoreshejwe ikoranabuhanga

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Q says:
    November 28, 2022 at 4:13 pm

    Nimwifatire amafoto ubundi mwitahire,murimo kubeshyanya gusa nta kindi.

    Reply
    • mahoro jack says:
      November 28, 2022 at 4:56 pm

      Abantu bogoshe za penke barikoze ngo bagiye mu mishyikirano i Nairobi kandi uwo barwana bamusize i Rutshuru? Ubwo ejobundi nibagaruka bagasanga yafashe n’indi mijyi induru zizavuga ngo ni Rwanda yagowe iri kubatera?

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?